00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

UNILAK na Kaminuza ya XIEG-CAS byizihije imyaka 10 y’ubufatanye, byiyemeza gukomeza gukorana

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 11 Ugushyingo 2021 saa 01:56
Yasuwe :
0 0

Kaminuza y’Abalayiki b’Abadiventisiti ya Kigali (UNILAK) n’iyo mu Bushinwa yigisha ibijyanye n’Ubumenyi bw’Isi, Xinjiang Institute of Ecology and Geography, Chinese Academy of Science byizihije imyaka 10 ishize y’ubufatanye mu kubungabunga umutungo kamere n’ibidukikije.

Umuyobozi Mukuru wa UNILAK, Dr Jean Ngamije, yavuze ko kugeza ubu izi kaminuza zombi zimaze gukorana mu mishinga myinshi kandi ko ubufatanye bukomeje.

Ati “Twatangiye gukorana na Kaminuza ya XIEG mu 2012 kandi twageze ku mishinga myinshi yiganjemo ubushakashatsi ndetse no gushyiraho ikigo gishinzwe ubushakashatsi ku mutungo kamere muri Afurika y’Iburasirazuba gifite icyicaro muri UNILAK. Ibi twe twabonaga ari inzozi ariko zabaye impamo. Urugendo rwacu rurakomeje kandi turifuza ibyiza biruse ibiriho ubu.”

Iyi sabukuru yo kwizihiza imyaka 10 y’imikoranire, ibaye mu gihe ibihugu by’u Bushinwa n’u Rwanda byizihiza imyaka 50 bimaze bifitanye umubano n’ubufatanye.

Uretse kwizihiza isabukuru kandi kaminuza zombi (UNILAK na XIEG-CAS) ku wa Kabiri, tariki ya 9 Ugushyingo 2021 zasinyanye amasezerano yongera imikoranire zisanganywe y’imyaka itanu azatangira mu 2022 akagera mu 2026.

Imyaka icumi ishize y’ubufatanye bwa Kaminuza zombi yasize hagezwe kuri byinshi birimo kongerera ubushobozi abakozi n’abanyeshuri ba UNILAK.

Umwarimu akaba n’Umuyobozi w’Ishami ry’Ubushakashatsi muri UNILAK, Dr. Mupenzi Christophe, yagize ati “Guhera mu mwaka wa 2014, abanyeshuri n’abakozi ba UNILAK basaga 30 bafashijwe kwiga muri Kaminuza ya XIEG-CAS ku rwego rwa Master’s na Doctorat. Ubushakashatsi bwabo bwibanze ahanini ku bidukikije n’umutungo kamere mu Rwanda ndetse no muri Afurika y’Iburasirazuba.”

Yakomeje avuga ko ubu bufatanye bwa kaminuza bwazamuye urwego rw’ubushakashatsi kuko UNILAK yasohoye impapuro z’ubushakashatsi zirenga 30 mu bitangazamakuru mpuzamahanga.

Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya XIEG-CAS, Prof. Chen Xi, yasobanuye ko hari byinshi byagezweho mu mikoranire imaze gushinga imizi ku mpande zombi.

Yagize ati “Hari byinshi twishimira mu myaka icumi ishize dufatanya na UNILAK birimo ishyirwaho ry’ikigo gihuriweho cy’ubushakashatsi ku bidukikije n’umutungo kamere muri Afurika y’Iburasizuba ndetse n’itangizwa ku mugaragaro rya Atlas.”

Amasezerano mashya yashyizweho umukono hagati ya XIEG-CAS na UNILAK ategerejweho gushakira ubushobozi Ikigo cy’Ubushakashatsi ku Mutungo kamere n’Ibidukikije muri Afurika y’Iburasirazuba gihuriweho na kaminuza zombi kikaba gifite icyicaro muri UNILAK, gukomeza koherereza UNILAK abarimu bafasha muri porogaramu ya Master’s mu Bidukikije, gukomeza gufasha abanyeshuri nibura babiri cyangwa batatu buri mwaka kujya gukurikirana amasomo yabo muri Kaminuza ya XIEG-CAS ku rwego rw’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Master’s) n’Impamyabumenyi y’Ikirenga (Doctorat).

Amasezerano yo kongera kunoza imikoranire hagati ya UNILAK na Kaminuza ya XIEG-CAS zimaze imyaka 10 mu bufatanye yashyizweho umukono hifashishijwe ikoranabuhanga
U Rwanda n'u Bushinwa biri kwizihiza imyaka 50 ishize bifitanye umubano mu bijyanye na dipolomasi
Ifoto yafashwe mu 2016 ubwo Kaminuza y’Abalayiki b’Abadiventisiti ya Kigali (UNILAK) n'iyo mu Bushinwa yigisha ibijyanye n’Ubumenyi bw’Isi, Xinjiang Institute of Ecology and Geography, Chinese Academy of Science byashyiraga umukono ku masezerano y'imikoranire
Muri aya masezerano hanubatswemo inzu yifashishwa mu bushakashatsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .