00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Unicef na Mineduc mu bufatanye bwo gukora ibitabo byorohereza abafite ubumuga gusoma

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 27 Nzeri 2021 saa 06:30
Yasuwe :
0 0

Isomero Rusange rya Kigali (KPL) hamwe n’abafatanyabikorwa baryo barimo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (Unicef), bifatanyije n’abana bafite ubumuga kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe guteza imbere umuco wo gusoma.

Ni umuhango wabereye muri iryo Somero ku Kacyiru ku wa 25 Nzeri 2021, witabirwa n’abafatanyabikorwa baryobatandukanye.

Umuyobozi w’Agateganyo wa KPL, Mudahinyuka Sylvain yashimiye abana bahagarariye abandi bitabiriye uwo muhango baturutse mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, anashimira abafatanyabikorwa bagize uruhare muri icyo gikorwa.

Yagize ati “Twifatanije n’abana bafite ubumuga ku buryo bwihariye ariko uyu witabiriwe n’abana bahagarariye abandi ari abafite ubumuga n’abatabufite kugira ngo tubereke ko na bo bafite uburenganzira mu gusoma no kwandika; bafite ububasha n’ubushobozi bwo guteza imbere umuco wo gusoma n’ubumenyi bwo kubaka igihugu cyacu.”

Umuyobozi ushinzwe Uburezi muri Unicef isanzwe ari umufatabyabikorwa wa KPL na guverinoma y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Uburezi, Hugh Delaney, yashimiye itegurwa ry’icyo gikorwa.

Ati “Ari abafatanyabikorwa, Guverinoma y’u Rwanda ndabasaba gukora cyane kugira ngo icyibandwaho kibe kwiga, guteza imbere gusoma no kwandika no kuboneka kw’ibikoresho byo kwigisha no guhugura abarimu kugira ngo babashe gukorana n’abanyeshuri bafite ubumuga ubwo ari bwo bwose.”

Yijeje ubufatanye bwa Unicef muri urwo rugendo kandi ashishikariza abafatanyabikorwa gukomeza gushyiramo ingufu.

Ati “Kimwe mu bintu Unicef iri gukorana na Minisiteri y’Uburezi ni ugukora ibitabo by’ikoranabuhanga kugira ngo bibe byoroshye ku bana bafite ubumuga bwo kutabona ndetse n’abafite ubundi butandukanye; kandi ntidukore ibitabo gusa ahubwo tukamenya neza ko mu mashuri abarimu bashobora kwishyira hamwe na bo mu buryo bushigikira imyigire y’abo bana.”

Abari bahagarariye indi miryango y’abafatanyabikorwa na bo bashimye cyane kuba icyo gikorwa cyabayeho, baboneraho gusaba ko uburezi budaheza bwakomeza gushing imizi mu Rwanda, abahungu n’abakobwa, abafite ubumuga n’abatabufite bose bagakomeza kubwisangamo.

Uwo muhango witabiriwe kandi na Gabriella Emilie wanditse igitabo “Necklaces for the headless”, akaba yari anahagarariye Umuryango Dare to Dream Foundation, aho yasomeye abana bawitabiriye inkuru.

Habimana Saif Kudra, ufite ubumuga bwo kutabona yasomeye abo bana inkuru akoresheje igitabo cyanditse mu buryo bwa “braille” bukoreshwa n’abafite ubumuga bwo kutabona.

Umuyobozi wa Umuhuza, Kayitesi Mathilde, yavuze ko uwo Muryango ushyigikiye gahunda za KPL zirimo kudaheza abo mu ngeri zose kuko ni intego z’iterambere ntawe ugomba gusigara inyuma.

Yakomeje ati “Umuryango Umuhuza gufatanya na KPL byaradushimishije cyane kuko bateza imbere umuco wo gusoma, gukangurira umuryango mugari kwita cyangwa gutoza abana bakiri bato gusoma no kwandika no gukangurira abantu kwandika ibitabo by’abana bato.”

“Umuryango Umuhuza wafunguye amasomero 10 y’abaturage muri uyu mwaka kugira ngo bave mu bujiji. Twizera ko bigomba kuba ibya buri wese, uhereye ku babyeyi bagafasha abana babo gusoma, abakuze n’ubuyobozi bw’ibanze bikaba uko. Kugira ngo bigegerweho ni uko haboneka ibitabo kuko biracyari bike cyane by’umwihariko ibyanditse mu Kinyarwanda.”

Umuyobozi w’Ubumwe Nyarwanda bw’Abatabona, Dr. Donathille Kanimba, yasabye abafite ubumuga kwiyizera bakumva ko bashoboye.

Ati “Nubwo ufite ubumuga ushobora kubikora. Icyo nabwira abana, Isi ni iy’abantu bose. Niba ababyeyi bagutereranye, ugomba guharanira uburenganzira bwawe gusoma ni ibya buri wese nta kurobanura ndetse uburezi bugomba kugera kuri buri wese.”

Umukozi muri NUDOR,Safari William, wari umushyitsi mukuru yagaragaje ko akamenyero ko kudasoma kagomba gucika.

Yashimiye Guverinoma y’u Rwanda kuba yaremeje burundu Amasezerano ya Marrakech kandi ikemera ko uburenganzira bwa muntu bworohereza ishyirwaho ry’ibitabo by’ikoranabuhanga ndetse n’ibindi bikorwa byemewe ku bafite ubumuga.

Yanayishimiye gushyira imbaraga ku bitaragerwaho ku miterere iboneka igaragara muri ayo masezerano, ikanashishikariza abafatanyabikorwa batandukanye gukorera hamwe mu gushinga amasomero ashobora kwitabirwa n’abantu bafite ubumuga.

Abafatanyabikorwa bitabiriye umuhango wo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe gusoma ku Isomero ry'Igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .