UNHCR igiye kuzamura imibereho y’impunzi ziba mu Rwanda

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 11 Nzeri 2016 saa 09:28
Yasuwe :
0 0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR ndetse n’ibindi bihugu bisanzwe bifasha impunzi, biyemeje kuzamura imibereho y’impunzi ziba mu Rwanda, no kugerageza kugarura amahoro mu bihugu ziturukamo kugira ngo zibashe gusubirayo.

Ibi byavuzwe n’uhagarariye Ishamiry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR mu Rwanda,Saber Azam ndetse n’abahagariye ibihugu byabo mu Rwanda bari basuye inkambi ya Mahama iri mu Burasirazuba bw’u Rwanda kuwa 9 Nzeli 2016.

Erica Barks-Ruggles, Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda yashimiye Leta y’u Rwanda ku bikorwa byiza yakoreye impunzi birimo kuziha aho kuba hahagije kandi hameze neza, no kuba u Rwanda rwarabashije gusubiza abana b’impunzi z’abarundi mu ishuri.

Yagize ati “Uru ruzinduko twakoreye aha ni urw’agaciro kuri twe. Kuba twigereye aha tukareba imibereho y’impunzi, n’ibibazo bahanganye na byo. Nkuko dusanzwe turi aba mbere bafasha impunzi ku isi yose, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizakomeza gufasha impunzi mu rwego rwo kuzamura imibereho yazo.”

Yongeyeho ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zamaze gutanga miliyoni 29.7$ ndetse ngo ikindi gice gisigaye kikaba kizaza vuba.

Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, William Gelling nawe yashimye u Rwanda ati “ Mwakoze akazi katoroshye impunzi z’abarundi ubwo zari zibasiwe n’intambara mu gihugu cyabo cy’u Burundi”.

Amb Gelling yongeyeho ati “Ndizera ko inama y’Umuryango w’Afurika y’I Burasirazuba yabereye i Dar es Salaam n’ibiganiro by’Abarundi bihagarariwe n’umuhuza Benjamin Mkapa bizafasha izi mpunzi gusubira mu gihugu cyazo.”

Ibihugu bigera kuri 12 birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza, Umuryango w’Ubumwe by’ibihugu by’u Burayi, u Budage, Canada, u Buyapani, Koreya y’Epfo, u Bubiligi,Misiri na Kenya bari muri urwo ruzinduko aho baganiriye n’impunzi ku bibazo bahura nabyo.

Bimwe mu bikorwa basuye mu nkambi ya Mahama harimo umushinga wo kubaka inzu, inyubako y’agakiriro izakoreshwa n’amakoperative y’impunzi, n’ibyumba by’amashuri 112.

Intumwa zasuye impunzi ziganira n'abanyamakuru

Hari ibibazo byugarije impunzi

Impunzi z’abarundi ziri i Mahama zabagaragarije ikibazo cy’inkwi n’amazi , ndetse zivuga ko n’amafunguro zigenerwa atarenza ibyumweru bibiri kandi aba ateganyirijwe ukwezi kose.

Bati “ Inkwi baduha ntizirenza iminsi itatu, hari n’igihe tudateka kuko ziba zarashize.”

Uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR Saber Azam yavuze ko uyu muryango uri gukora uko ushoboye kugira ngo imibereho y’impunzi ibashe kuba myiza.

Rose Kanjeru Kayumba, umujyanama wa Minisitiri ushinzwe gucyura impunzi no gukumira ibiza mu Rwanda yavuze ko bari gutanga Imbabura zizafasha mu kurondereza ibicanwa ku kigero cya 80%.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR ibarura impunzi 164,561 ziri ku butaka bw’u Rwanda mu gihe mu nkambi ya Mahama honyine hari 50,013.

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda [imbere] ari mu nkambi i Mahama

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza