Undi musirikare wari muri Opération Turquoise yahamije ko kurwanya FPR byari ku isonga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 Kamena 2018 saa 08:44
Yasuwe :
1 0

Umusirikare w’Umufaransa wari muri Opération Turquoise mu gice cy’ingabo zirwanira mu kirere, yahamije ko nta mabwiriza asobanutse bigeze bahabwa ku butumwa bari bagiyemo mu Rwanda, uretse ko bari biteguye neza kurwanya ingabo za FPR-Inkotanyi, mu mpera za Kamena 1994.

Tariki 22 Kamena mu 1994, Umuryango w’Abibumbye, ubisabwe n’u Bufaransa, wafashe umwanzuro No 929 wemerera u Bufaransa kohereza ingabo zabwo mu Rwanda muri “Operation Turquoise”. Icyagaragajwe nk’impamvu yayo yari ibikorwa by’ubutabazi ku bari mu kaga.

Uyu musirikare uri mu kigero cy’imyaka 50, utashatse ko amazina ye atangazwa ku bw’umutekano we yoherejwe muri ubu butumwa ari mu ngabo zirwanira mu kirere. Ikinyamakuru La Croix cyanditse ko mu myaka 24 ishize uyu musirikare atigeze atanga ubuhamya bwe mu ruhame, ahubwo yahoraga abitekerezaho wenyine.

Ubwo yabonaga ubuhamya bwa mugenzi we Guillaume Ancel, kuri Opération Turquoise, nibwo nawe yiyemeje kuvuga ku byaranze ayo mateka.

Yagize ati “Ntabwo ari ibihimbano kuko nanjye nabyiboneye muri Turquoise. Niyo mpamvu numvise ko nanjye nkwiye gutanga ubuhamya bwanjye.”

Nta mabwiriza ku miterere y’ubutumwa

Uyu musirikare avuga ko mu mpera za Kamena 1994, umutwe w’ingabo zirwanira mu kirere washinze ibirindiro i Kisangani ahahoze ari Zaïre. Yongeraho ko ‘inshingano zabo ari ukurasa baha ingabo zo ku butaka ubufasha kandi bahageze ari cyo batekereza.’

We na bagenzi be ngo ntibigeze bahabwa amabwiriza asobanutse ku miterere y’ubutumwa bwabo ndetse n’icyo bazakora. Gusa babwiwe ko ari Perezidansi y’u Bufaransa [Élysée] irimo kubigenzura.

Icyo bari bazi neza ni uko bazatanga umusanzu mu gace karimo imirwano, ahari abarwanyi batavuga rumwe n’ubutegetsi. Ati “Bitwaga abarwanyi, nyuma naje kumva ko twashakaga kuvuga FPR.”

Avuga ko abagiye mu butumwa bwiswe ‘Amaryllis’, bwari bugamije gukura Abafaransa i Kigali bwabaye mbere ho amezi abiri abiri n’igice, bari bafite imyumvire imwe n’iy’aba Kisangani. Aba ngo muri Mata babonye neza ko u Bufaransa bushyigikiye ubuyobozi bwariho mu kurwanya FPR.

Mu buhamya bw’uyu musirikare avuga ko imodoka nini za gisirikare enye zoherejwe i Kisangani ku wa 26 Kamena 1994, hagamijwe imikoranire n’indege zari zaturutse mu Bufaransa, hari kandi indege za ravitailleur C-135FR, Mirage F1CT enye n’ibindi bikoresho byo kujyana mu gice cyarimo amakimbirane ari ho mu Rwanda.

Uyu musirikare mu buhamya bwe anerekana ibimenyetso birimo inyandiko n’ifoto iri muri telefoni ye y’ikarita ya kera ishushanyishije intoki, igaragaza ibice by’imirwano ndetse n’inzira indege zagombaga kunyuramo harimo n’iyerekeza i Kigali.

‘Kuri twe twari duhari ngo turwane’

Avuga ko abasirikare bari muri Opération Turquoise nta kindi bari bagamije uretse kurwana intambara. Abajijwe niba bari bazi cyangwa barahawe amabwiriza yo kujya kurwanira i Kigali, yagize ati “Oya. Kuri twe twari hariya ngo turwane intambara. Twari ku rwego rwo kurwanya abarwanyi nta gushidikanya n’ibikoresho byatugeragaho byatumaga tubyiyumvamo gutyo.”

Kuwa 30 Kamena, mu gicuku ingabo zabwiwe ko ‘murajya mu mirwano mu gitondo muzitire abarwanyi mubabuze gukomeza kuko igitutu kirimo kwiyongera.’

Uwari ushinzwe ubutasi yababwiye ko bagomba kwitegura mu buryo bwose by’umwihariko kuri misile ziraswa mu kirere zo mu bwoko bumwe n’izarashe indege ya Habyarimana. Mbese intwaro zikaze cyane ku barwanyi.

Iryo joro ngo ryabaye rito kuko mu gitondo kare indege z’intambara ebyiri zagiye ahari imirwano ziriho n’intwaro. Birumvikana zari zigiye gutwika, zari zigiye gukora akazi kazo, gutera ingabo mu bitugu abasirikare bacu no gutwika umwanzi.

Ubutumwa bwahagaritswe nta gisobanuro

Umutangabuhamya avuga ko ubwo indege zari zigeze mu kirere zitegereje guhabwa uruhushya ngo zitangire kurasa; ngo gutegereza ubu burenganzira byafashe inzira ndende kandi ikomeye.

Mu 1994, kwemerera ingabo zo mu kirere kurasa, byashoboraga gukorwa ari uko Perezida wa Repubulika abitangiye uburenganzira. Uru ruhushya ntirwatanzwe, ubutumwa burahagarikwa indege zisubira mu birindiro.

Avuga ko uku gusubira inyuma kwatunguye ingabo cyane. Ati “Twibajije icyabaye ariko nta gisubizo na kimwe twigeze duhabwa.”

Ibi ngo byatumye batekerezaga ko amabwiriza n’uburyo bwo kuyobora ubutumwa bwahindutse mu buryo bwisumbuyeho. Kuwa 1 Nyakanga ibintu byarahindutse i Kisangani. Ntabwo intego yari ikiri imwe. Igitutu cyavuyeho, abakozi baragabanuka, intwaro ziragabanuka.

Asoza avuga ko guhagarika igikorwa cyo kurasa byatumye abanyapolitiki babyuririraho bagaragaza ko ubutumwa butari bugamije imirwano ahubwo bwari bugamije kurengera abaturage bari mu kaga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza