00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwuka uri mu batuye ’Bannyahe’ n’ubuyobozi bwa Kigali nyuma y’uko batangiye guhuzwa

Yanditswe na Nkundineza Jean Paul
Kuya 14 Gicurasi 2021 saa 01:47
Yasuwe :
0 0

Hatangijwe ibiganiro by’ubuhuza hagati y’Umujyi wa Kigali n’abaturage 27 bo mu Kagari ka Nyarutarama, Umurenge wa Remera, Akarere ka Gasabo mu Midugudu ya Kangondo na Kibiraro ahazwi nka Bannyahe bareze uyu mujyi ku bijyanye n’icyemezo cyo kubimura muri aka gace.

Ibiganiro by’ubuhuza byitabajwe bitanzwemo igitekerezo n’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge aba baturage bari bararegeye nyuma yo kwanga ingurane bahawe ngo bimuke, aho bahise barega Umujyi wa Kigali ko wabaha ingurane ikwiriye hisunzwe amategeko.

Ku wa Kane tariki ya 13 Gicurasi 2021 nibwo hatangijwe ku mugaragaro ibi biganiro byabereye mu cyumba cy’Urukiko Rukuru.

Muri ibi biganiro aba baturage bari bahagarariwe n’abanyamategeko batanu aribo Buhuru Pierre Célestin, Songa Jean Claude, Shema Gerard, Ndihokubwayo Innocent na Umumararungu Priscilla, mu gihe Umujyi wa Kigali wari uhagarariwe na Safari Vianney.

Amakuru IGIHE ifite ni uko muri ubu buhuza umuturage wifuza amafaranga make, yifuza 9 700 000 Frw mu gihe ushaka menshi ari 136 000 000 Frw.

Me Ndihokubwayo Innocent yabwiye IGIHE mu biganiro byabaye, basabye ko Umujyi wa Kigali ushatse wasubira ku kubarira abaturage bundi bushya, hagendewe ku giciro cy’ubutaka uko gihagaze uyu munsi.

Umujyi wa Kigali warabyishimiye

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yabwiye IGIHE ko bishimiye ibi biganiro by’ubuhuza n’aba baturage babareze ngo kuko asanga bishobora gutuma ibibazo bagiranye birangira mu mahoro.

Ati "Kuba harahisemo kurega bariya 27 nyuma bagasaba ko habanza inzira y’ibiganiro twe nk’Umujyi wa Kigali twarabyishimiye icya mbere ni uko ari ibintu byiza. Iyo habaye amakimbirane hagati y’inzego n’abaturage nyuma bikarangira mu bwumvikane, murumva ko ari byiza cyane ni nayo gahunda Leta ifite."

Rubingisa yakomeje avuga ko Umujyi wa Kigali wifuza ko ibi biganiro by’ubuhuza byarangira mu mahoro hatitabajwe inkiko, buri muturage kugiti cye agahabwa igisubizo kimunyuze.

Ati "Rwose natwe twumva bitajya mu rukiko niyo mpamvu mubona hatangiye ibiganiro by’imapande zombi kandi nibikemuka kizaba ari ikintu cyiza."

Me Songa Jean Claude uri mu banyamategeko bunganira bamwe mu baturage ba Kangondo na Kibiraro yabwiye IGIHE ko ibiganiro byagenze neza ko kandi Umujyi wa Kigali ufite ubushake bwo kumvikana nabo yunganira Me Songa. Ati " Nubwo ibiganiro byabereye mu muhezo ariko urabona ko bizagenda neza turabyizeye."

Ubuhuza ni imwe mu nzira yemewe n’amatageko abantu bashobora kunyuzamo bagakemura ibibazo byabo cyane cyane ibijyanye n’imanza mbonezamubano.

Umuvugizi w’Inkiko mu Rwanda, Mutabazi Harrison, yabwiye IGIHE ko ikibazo gikemuriwe mu buhuza kiba gikemutse burundu ku buryo kidasubira mu nkiko bitewe n’uko impande zombi ziba zahujwe.

Yavuze ko intego y’ubuhuza ari ukugarura ubumwe ku bari bafitanye ibibazo byamaze kugera mu nkiko

Ikibazo cy’abaturage ba Bannyahe cyatangiye kumvikana cyane mu 2017 ubwo Umujyi wa Kigali wavugaga ko ufite gahunda yo kubimurira mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro ahazwi nko mu Busanza, hari bamwe bagaragaje ko batanyuzwe n’iki cyemezo cy’Umujyi banga kujya muri ayo mazu bubakiwe baka ingurane y’amafranga kugira ngo bo bishakira aho bajya kuba. Abemeye kwimuka bo bimuwe mu mwaka ushize wa 2020.

Ibi biganiro by'ubuhuza byitabiriwe n'abaturage batandukanye bo muri aka gace
Me Buhuru Pierre uri mu bunganira aba baturage ba Kangondo na Kibiraro
Umujyi wa Kigali uri kunganirwa na Me Safari Vianney

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .