Umwihariko wa Made in Rwanda mu mitangire y’amasoko ya Leta

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 30 Ukwakira 2018 saa 05:42
Yasuwe :
0 0

Gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda imaze imyaka itatu itangijwe mu kugabanya icyuho hagati y’ibyo igihugu gitumiza n’ibyo cyohereza mu mahanga.

Mu kuyishyigikira, yinjijwe mu mitangire y’amasoko ya leta. Itegeko rya mbere rigenga amasoko ya leta ryasohotse mu 2007, rivugururwa mu 2013.

Irishya N°62/2018 ryo ku wa 25/08/2018 ryasohotse mu igazeti ya Leta nimero idasanzwe yo ku wa 7 Nzeri 2018.

Ryavuguruwe hashingiwe ku mikoreshereze y’ikoranabuhanga mu mitangire y’amasoko ya Leta (e-procurement), umushinga watangiye kugeragezwa mu 2016 no gushyigikira ‘Made in Rwanda’.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Gutunganya Amasoko ya Leta (RPPA), Seminega Augustus, yavuze ko gukoresha ikoranabuhanga mu nzego za leta ari itegeko.

Yagize ati “Iyo hari impamvu zigaragara zituma urwego rwa leta rutanga isoko rudakoresheje ikoranabuhanga, rubisabira uburenganzira, bugasuzumwa na RPPA. Abahawe isoko hadakoreshejwe ikoranabuhanga ntibishyurwa.”

Itegeko rishya rinateganya kuzamura Made in Rwanda. Ati “Hari imibare izashyirwaho n’iteka rya Minisitiri ku buryo munsi yayo bitewe n’isoko hazajya hagurwa gusa ibikorerwa mu Rwanda keretse iyo bidahari. Nituba dushaka kugura ibikoresho by’ubwubatsi birimo sima, ibyuma, amabati n’ibindi hazajya hagurwa ibyo mu Rwanda gusa.”

Ibitekerezo byakusanyijwe bitaragirwa itegeko ni uko mu bwubatsi isoko riri munsi ya miliyoni 50 Frw rizakoreshwaho ibyakorewe mu Rwanda gusa.

Mu ipiganwa rusange, ibikorerwa mu Rwanda nk’ibikoresho by’ubwubatsi, ibyo kwa muganga n’ibindi bizajya bihabwa amahirwe ya 15%. Ibi binajyanye na serivisi z’impuguke mu gihe indi mirimo ari 10%.

Mu 2015 u Rwanda rwohereje mu mahanga ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 559$, bizamuka kuri miliyoni 944$ mu 2017.

Ibibazo bivugwa mu mitangire y’amasoko ya leta birimo gutinda gutangwa, ruswa, ba rwiyemezamirimo badafite ubushobozi bigira ingaruka ku isoko n’ibindi.

Seminega ati “Amanyanga ntarashira ahubwo aragabanuka. Wasangaga hari abahimba inyandiko. Akaza agaragaza ko yatanze umusoro kandi abeshya. Ruswa na yo twizera ko yagabanutse.”

Ingingo ya 176 iteganya ibihano kuri rwiyemezamirimo utishyuye abaturage kuko ashobora guhezwa mu gihe cy’imyaka irindwi mu masoko ya Leta. Gukumirwa gupiganirwa amasoko ya Leta bijyana no kubuzwa kwisunga ibindi bigo cyangwa gufungura igishya.

Umuyobozi Mukuru wa RPPA, Seminega Augustus, yavuze ko itegeko rishya ry'imitangire y'amasoko y'akazi ryinjijwemo gahunda ya Made in Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza