00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwihariko w’uruganda Masaka Creamery rwahinduye amacupa rwapfunyikagamo ibicuruzwa

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 25 Nzeri 2021 saa 01:16
Yasuwe :
0 0

Uruganda rutunganya amata n’ibiyakomokaho rwa Masaka Creamery, rwatangaje ko rwahinduye amacupa yashirwagamo bimwe mu bicuruzwa byarwo nka ‘yoghurt’ (yahurute), mu rwego rwo kugira umwihariko warwo ku isoko.

Umuyobozi wa Masaka Creamery, Igiraneza Julie, yatangaje ko icyemezo cyo guhindura amacupa uru ruganda rwari rusanzwe rubikamo amata rucuruza, mu rwego rwo kuyaha umwihariko ku isoko ry’u Rwanda.

Yagize ati "Impinduka zabaye ni mu buryo bwo gupfunyika, naho igicuruzwa ni cya kindi kandi n’ubuziranenge ntacyahindutse. Navuga ko turi uruganda rukunze kuzana udushya, rero iyo tubonye ikintu gishya kandi cyakundwa n’abakiliya bacu turakizana."

Yavuze ko uretse guhindura icupa nta kindi cyahindutse, yaba ingano ndetse n’ubuziranenge bw’amata, kandi yizeza abakiliya kutagira ingingimira mu gihe bahuye nubwo bwoko bushya.

Ati "Ntibazagire ikibazo, mu gihe batabonye ziriya zari zisanzwe zihari. Ubundi ni igicuruzwa kimwe gusa bitandukaniye ku macupa birimo. Urebye ibi bishya birushisheho kuba byiza kandi nigera no ku isoko uzaba ari yo yonyine. Ni umwihariko wacu kuko ari twebwe twenyine tuyifite. Twashatse kugira itandukaniro n’izindi nganda mu buryo bugaragara."

Umukozi Ushinzwe Ibicuruzwa, Iyamamazabikorwa n’Ishakwa ry’Amasoko, Uwase Yvette, yabwiye IGIHE ko batekereza gukora impinduka byaturutse ahanini mu gushaka kwihangira udushya mu bucuruzi no korohereza ababagana.

Ati "Iyo ufite ibicuruzwa kandi ubiha abantu runaka batandukanye, uba ugomba guhanga udushya kugira ngo abakiliya barusheho kunyurwa. Hari n’ibyo ubona ku isoko bisa ugashaka kuba wowe ubwawe. Ni muri urwo rwego twahinduye kandi twazanye ibyiza kurushaho."

Yagaragaje ko abakiriya badakwiye kugira impungenge kubera ko n’ubwo hari impinduka zakozwe, ubuziranenge butahinduwe.

Ati “Nubwo Aya macupa yombi anganya ingano, ariko iri rishya kurireba ni ryiza kurusha irya mbere, ritandukanye n’ari ku isoko twari dusanzwe dukoresha ndetse n’ay’izindi nganda. Ikindi riroroshye kurifata kuko umwana ashobora kurinywesha adakeneye umufasha."

MASAKA Creamery Ltd imaze imyaka itandatu itunganya amata n’ibiyakomokaho, ndetse ibicuruzwa byayo biboneka mu maguriro anyuranye mu Mujyi wa Kigali no hirya no hino mu gihugu.

Umuyobozi wa Masaka Creamery Ltd, Julie Igiraneza
Bimwe mu bicuruzwa bya Masaka Creamery Ltd
Amacupa mashya agiye kuzajya apfunyikwamo
Aya macupa mashya ni umwihariko wa Masaka Creamery Ltd kuko nta handi wayasangaku isoko ry'u Rwanda
Abakozi ba Masaka Creamery biganjemo urubyiruko
Nubwo icupa ryahindutse nta kindi cyahinduwe kuko ubuziranenge bukiri nk'uko bwari busanzwe
Muri Masaka Creamery hari amata n'ibiyakomokaho by'ubwoko butandukanye
Abakiliya basabwe kutagira ikibazo ku buziranenge bw'amata aturutse mu icupa rishya
Masaka Creamery icuruza ibinyobwa bitandukanye bikunzwe n'abantu b'ingeri zose
Ibicuruzwa bya Masaka Creamery bipfunyikwa mu buryo butandukanye, buri wese agahitamo
Ibicuruzwa bya Masaka Creamery bikoranwa isuku ihambaye
Abarimo abakobwa bakora muri Masaka Creamery
Masaka Creamery ishobora gufasha abakiliya kugerwaho n'ibicuruzwa byayo
Umukozi Ushinzwe Iyamamazabikorwa n'Ubucuruzi muri Masaka Creamery, Uwase Yvette, yavuze ko amacupa bazanye ku isoko azabaha umwihariko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .