00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwihariko w’ibihembo bya ‘Service Excellence Awards’ bigiye gutangwa ku nshuro ya gatandatu

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 9 Kanama 2021 saa 07:58
Yasuwe :
0 0

Ibihembo bya ’Service Excellence Awards’ bitangwa n’ikigo gisanzwe gikora ibikorwa byo guhemba abantu n’ibigo mu nzego zitandukanye cya Kalisimbi Events, bigiye gutangwa ku nshuro ya gatandatu.

Ibi bihembo bihabwa ibigo bikora imirimo itandukanye byakira neza abakiliya. Ibyiciro 65 muri uyu mwaka ni byo bizahatana. Kwiyandikisha muri ibi bihembo byatangiye tariki 30 Nyakanga 2021 bizarangira tariki 31 Kanama 2021.

Umuyobozi wa Kalisimbi Events, Mugisha Emmanuel itegura ibi bihembo ko kuri iyi nshuro bazirikanye abantu bose batanga serivisi, kugira ngo hatazagira uvuga ko yirengagijwe muri ibi bihembo kandi hari serivisi runaka atanga.

Ati “Muri Service Excellence Awards uyu mwaka agashya abantu bakwitega ni uko twagerageje gucukumbura tureba abatanga serivisi hafi ya bose ku buryo nta muntu ufite serivisi uzacikanwa.”

Ikindi yavuze ko byatumye bongera ibyiciro byinshi mu gikorwa cyabo kugira ngo abantu bose bakomeze kukisangamo. Mu byiciro bongereyemo harimo icya serivisi z’amagaraji, ikijyanye n’imicungire y’imitungo n’ibindi.

Yavuze ko bazatanga ibi bihembo bagendeye ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 nk’uko babikoze umwaka ushize.

Mu byiciro byatangajwe abantu bagaragaza Sosiyete bashaka ko ihatanira igihembo bitewe na serivisi itanga. Nyuma Kalisimbi Events iricara ikareba muri buri cyiciro hakifashishwa itora ryo kuri internet, ari na ho hamenyekana uwegukanye igihembo muri buri cyiciro.

Bimwe mu bigenderwaho kugira ngo ikigo gitoranywe nk’icyitwaye neza mu gutanga serivisi mu mwaka runaka hakorwa amatora yo kuri internet, amajwi avuyemo akagira uruhare rwa 40%, andi 60% agatangwa n’itsinda riba ryashyizweho nyuma yo kumva ibitekerezo by’abakiliya ku bigo runaka no gukora ubushakashatsi ku isoko.

Ibi bihembo bya ‘Service Excellence Awards’ bimaze igihe bitangwa uyu mwaka bizaba ari ku nshuro ya gatandatu
Ibigo bitandukanye bihatanira ibihembo bya ‘Service Excellence Awards’ buri mwaka
Umuyobozi wa Kalisimbi Event,itegura itangwa ry'ibihembo bya ‘Service Excellence Awards’,Emmanuel Mugisha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .