Umwihariko w’abayobozi bashya b’uturere tw’Umujyi wa Kigali bazashyirwaho vuba

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 19 Kanama 2019 saa 04:37
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu [Minaloc], yatangaje ko mu gihe cya vuba uturere tugize Umujyi wa Kigali tuzabona ubuyobozi bushya bujyanye n’ibiteganywa n’itegeko rishya rigenga Umujyi.

Umujyi wa Kigali ni urwego rw’Igihugu rwegerejwe abaturage rufite ubutegetsi bwihariye, ubuzima gatozi, ubwigenge mu miyoborere no mu micungire y’umutungo n’abakozi.

Kuri ubu nk’uko itegeko rishya rigenga uyu mujyi ribiteganya, Uturere, Imirenge, Utugari n’Imidugudu by’Umujyi wa Kigali, ni inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage zidafite ubuzima gatozi.

Ku wa 31 Nyakanga 2019, nibwo mu Igazeti ya Leta hasohotse Itegeko rishya rigenga Umujyi wa Kigali, hagamijwe kunoza imitunganyirize n’imikorere by’Umujyi wa Kigali cyane cyane ku bijyanye n’ibikorwa remezo n’imiturire.

Muri iri tegeko, Akarere kazajya kayoborwa n’Urwego nshingwabikorwa rugizwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere Wungirije, bashyirwaho n’Iteka rya Minisitiri w’Intebe.

Ubwo yari mu matora y’umuyobozi mushya w’Umujyi, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Prof Shyaka Anastase, ku wa Gatandatu tariki 17 Kanama 2019, yavuze ko bitarenze mu Ukuboza 2019, aba bayobozi bazaba bashyizweho n’iteka rya Minisitiri nk’uko biteganywa n’itegeko.

Minisitiri Shyaka yasobanuye ko “Umujyi wari usanzwe ufite uturere dutatu dufite ubuzima gatozi ariko mu rwego rw’iri vugurura utwo turere twose dushamikiye ku mujyi. Ubu umujyi ni umwe, uturere tuwugize tuzagumaho ariko tuzaba dufite abayobozi batitwa ba Meya ahubwo bazaba bitwa ‘Abayobozi Nshingwabikorwa b’uturere’.”

Yakomeje avuga ko ibijyanye na serivisi zatangirwaga mu Karere zizakomeza kuhatangirwa ariko zigatangwa mu izina ry’Umujyi wa Kigali. Bivuze ko akarere kazaba gakora nk’ishami ry’Umujyi.

Ati “Ntabwo abakozi bazava mu turere, kuko turimo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage. Tuzakomeza twegereza abaturage abakozi, twegereze ubushobozi uturere ariko mu miyoborere n’imikorere y’urwo rwego tuzazanamo umusemburo wo kugira ngo ibyemezo bifatwe n’Umujyi.”

Ibyangombwa byatangwaga n’ubuyobozi bw’Akarere bizajya bitangwa n’Umujyi ariko bitangirwe ku karere.

Bazashyirwaho hashingiwe ku bushobozi

Minisitiri Shyaka yavuze ko nk’uko itegeko rigenga Umujyi wa Kigali ribiteganya, Abayobozi Nshingwabikorwa b’uturere n’ababungirije bazajya bashyirwaho n’Iteka rya Minisitiri w’Intebe.

Yagize ati “Ni ukuvuga ko ni abakozi ntibanatorwa, bazashyirwaho hashingiwe ku bumenyi n’ubushobozi bafite, bashyirweho n’iteka rya Minisitiri w’Intebe nk’uko n’abandi bakozi mu zindi nzego bashyirwaho.”

“Uwo ni umwihariko urimo ukorwa hano i Kigali kugira ngo duhuze demukarasi no kwihuta mu iterambere, kandi bizafasha kuba ubwo bumenyi bafite babujyana muri turiya turere nyine bafashe Umujyi ariko ariwo ubakoresha.”

Minaloc ivuga ko ibi bizafasha mu kunoza serivisi no kuzegereza abaturage.

Mbere y’uko iri tegeko rishyirwaho n’uyu munsi wa none uturere turacyahobowe na ba Meya aho Kicukiro iyobowe na Dr Nyirahabimana Jeanne, naho Gasabo ikayoborwa na Rwamurangwa Steven mu gihe Nyarugenge iyobowe na Kayisime Nzaramba.

Meya Kayisime Nzaramba uyobora Akarere ka Nyarugenge
Rwamurangwa Steven uyobora Akarere ka Gasabo
Umuyobozi w'Akarere ka Kicukiro, Dr Nyirahabimana Jeanne

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza