Umwe mu mpunzi za Kiziba yaguye mu bitaro ahitanwe n’ibikomere

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 2 Gicurasi 2018 saa 08:26
Yasuwe :
0 0

Minisiteri Ishinzwe Impunzi no Kurwanya Ibiza yatangaje ko umwe mu mpunzi za Kiziba icumbikiye Abanye-Congo, yakomerekeye mu guhangana n’inzego z’umutekano yabaye kuri uyu wa Kabiri, yitabye Imana kubera ibikomere yagize.

Mu itangazo iyi minisiteri yashyize ahagagaragara, yavuze ko “yazize ibikomere yagize, ubwo we hamwe n’izindi mpunzi bageragezaga guhangana na polisi yacungaga umutekano kuri uyu wa 1 Gicurasi.”

Yakomeje igira iti “Imyuka iryana mu maso yatewe igamije gutatanya izo impunzi yaramukomerekeje. Midimar irasaba impunzi kutabangamira Polisi y’u Rwanda mu bikorwa byo gucunga umutekano wazo. Impunzi ziributswa ko umuntu wese ubangamira ibikorwa bigamije gusubiza ibintu ku murongo mu nkambi ari ukubangamira amategeko, akazabiryozwa.”

Iyi mpunzi yaguye mu Bitaro bya Kibuye biri mu Karere ka Karongi ari nayo iyi nkambi ya Kiziba iherereyemo, mu Ntara y’Iburengerazuba.

Nyuma y’imyigaragambyo yabaye kuri uyu wa Kabiri, Polisi y’Igihugu yatangaje ko impunzi 23 zo mu Nkambi ya Kiziba icumbikiye abanye-Congo, zatawe muri yombi zigashyikirizwa ubugenzacyaha zizira gutera amabuye n’ibyuma abapolisi bari ku irondo.

Byabayeho nyuma y’umunsi umwe gusa Minisitiri w’Impunzi n’Imicungire y’Ibiza, afashe icyemezo cyo guhagarika komite ihagarariye impunzi mu nkambi ya Kiziba, nka kimwe mu byemezo byo gusubiza ibintu ku murongo n’iyubahirizwa ry’amategeko mu nkambi no mu nkengero zayo.

Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’igihe hagaragara ibikorwa by’imyigaragambyo mu nkambi y’impunzi ya Kiziba, igenzura ry’ibanze rikaza kugaragaza ko icyihishe inyuma y’iyo myigaragambyo ari Komite ihagarariye impunzi.

Itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda rihira riti “Yari ifite inshingano zo gufasha mu inozabikorwa mu nkambi, aho kuzuza izi nshingano, igakomeza gushishikariza impunzi kwigumura ku nzego z’ubuyobozi bwa Leta ndetse n’abafatanyabikorwa; zikababuza kugera mu nkambi, zigateza akaduruvayo mu nkambi, bigateza umutekano muke mu nkambi no mu nkengero zayo.”

Minisiteri ishinzwe impunzi yavuze ko “imyitwarire mibi, akaduruvayo n’ubushotoranyi bigaragara mu nkambi ya Kiziba bihabanye n’amategeko kandi ko bigomba guhita bihagarara hagamijwe kugarura amahoro, umutekano no kubahiriza amategeko mu nkambi no gukoresha ibiganiro mugukemura ibibazo bihari.”

Ubutumbwa bwa MIDIMAR bwabitse impunzi yitabye Imana iguye mu bitaro kubera ibikomere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza