Umwarimukazi w’i Rubavu yegukanye moto muri poromosiyo yo kwizigamira amafaranga kuri SPENN

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 21 Kamena 2019 saa 05:43
Yasuwe :
0 0

Nakabonye Sifa, Umwarimukazi wo mu Kagari ka Gisa, Umurenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu yabaye umunyamahirwe utsindiye moto muri poromosiyo yo kwizigamira amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga ryitwa ‘SPENN’.

Ikoranabuhanga rya ‘SPENN’ rifasha abantu guhererekanya amafaranga no guhaha, bifashishije telefone zigezweho (smartphones) ntibagire amafaranga bakatwa, ryamuritswe ku wa 4 Kamena 2018 na I&M Bank Rwanda ifatanyije n’ikigo cyo muri Norvège cyitwa ‘Blockbonds’.

SPENN yagiye ishyiraho gahunda zo guhemba mu buryo butandukanye abayikoresha zirimo nko kuba umuntu utumiye undi akiyandikisha imuhemba 500 Frw, akajya kuri konti ye, akaba yayabikuza ku ishami rya I&M Bank Rwanda cyangwa ku bahagarariye SPENN.

Hari kandi ubukangurambaga bw’iminsi 30 aho buri cyumweru umunyamahirwe atsindira ibihumbi 50 Frw n’igihembo nyamukuru cya Moto, umukiliya bimusabye kubitsa nibura ibihumbi 30 Frw muri iyo minsi, ari nabwo bwafashije Nakabonye kuyegukana.

Uyu mwarimukazi yashyize porogaramu ya SPENN muri telefone ye nyuma y’uko yumvise ibyiza byayo, ahita afungura konti yayo atangira kujya abitsa anabikuzaho amafaranga.

Ati “Nabonaga 500 Frw, 1000 Frw cyangwa 2000 Frw nkagenda nyabitsa buhoro buhoro. Maze kubitsaho nk’inshuro 10 amafaranga ibihumbi 47 Frw, nibwo bambwiye ko nabaye umunyamahirwe watsindiye moto.”
Nakabonye yashimiye SPENN, I&M Bank Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa bayo bagize uruhare rwo kuba abonye iyo moto y’Uruganda Nyarwanda rwa mu Rwanda, Rwanda Motorcycle Company, RMC.

Ati “SPENN ni nziza, urabitsa ukanabikuza ku buntu kandi byose abantu babikoze nabo babasha gutsindira ibihembo. Iyi moto natsindiye, ngiye kuyishyira mu muhanda ikore, mbone amafaranga kandi nongere nyabitse kuri SPENN ku buryo nzabonamo indi.”

Uretse Nakabonye watsindiye moto, Nkotanyi James wo mu Karere ka Kicukiro Umurenge wa Gikondo nawe yabaye umunyamahirwe watsindiye ibihumbi 50 Frw.

Umuyobozi wa SPENN mu Rwanda, Kirezi Alice, yavuze intego ari ugukomeza gushishikariza abantu kubitsa, kubikura no guhaha bifashishije iryo koranabuhanga.

Ati “Igihembo nyamukuru kiratanzwe ariko ubukangurambaga burakomeje kuko SPENN ishishikariza abantu kwizigamira. Tugenda dutanga ibihembo byo kubashishikariza kwizigamira.”

Kugira ngo umuntu akoreshe SPENN bisaba kuba afite internet, akajya kuri Play Store, akamanura ‘application’ yitwa ‘SPENN’ akayishyira muri telefone ye, akiyandikisha yifashishije umwirondoro uri ku ndangamuntu na nimero ya telefone.

Gukoresha SPENN si ngombwa ko umuntu abanza gufunguza konti muri I&M Bank. Nyuma yo kwiyandikisha ukurikije amabwiriza iyo ‘application’ yerekana, ushobora no gutumira abandi, ukoresheje imbuga nkoranyambaga.

Ubu buryo umuntu ashobora no kubwifashisha asaba inshuti ze amafaranga, nayo ikayamwoherereza, atarenze ibihumbi 400 Frw, akayabikuriza ku ishami rya I&M Bank mu gihugu hose cyangwa akishyura umucuruzi nawe ukoresha iryo koranabuhanga.

SPENN ifite abayihagarariye barenga ibihumbi 10 mu Rwanda bafasha abakiliya kubitsa, kubikuza no kwishyura ibicuruzwa bitandukanye.

Abayobozi ba SPENN, RMC na I&M Bank bashyikiriza Nakabomye urufunguzo rwa moto yatsindiye
Nakabonye Sifa ari kumwe na mugenzi we bazanye gufata moto yatsindiye
Nkotanyi (wambaye ishati) ashyikirizwa sheki y'ibihumbi 50 Frw yatsindiye
Nakabonye Sifa, umwarimukazi wo mu Kagari ka Gisa, Umurenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu yabaye umunyamahirwe utsindiye moto
Nakabonye yavuze ko yishimiye Moto yatsindiye

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza