Umwarimu yananiwe kwihanganira amakosa yari mu ibaruwa yandikiwe na Trump

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 3 Kamena 2018 saa 10:59
Yasuwe :
0 0

Yvonne Mason, umwarimu ukomoka muri Atlanta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yananiwe kwihanganira amakosa y’imyandikire yagaragaye mu ibaruwa yandikiwe na Perezida Donald Trump ku birebana n’umutekano mu mashuri n’ikibazo cy’ubwicanyi bukoresheje imbunda.

Uyu mugore wigishije Icyongereza imyaka igera kuri 17, yifashishije Facebook ashyira hanze iyi baruwa nyuma yo kugenda ashyira utumenyetso ahari amakosa ndetse n’uburyo yagakwiye kuba yarabyanditse.

Nk’uko New York Times yabitangaje, umwaka ushize nibwo Mason usanzwe ari umu- démocrate yandikiye Trump amusaba kuzasura imiryango y’abagera kuri 17 biciwe mu ishuri riherereye Parkland muri Leta ya Florida. Ibaruwa yohererejwe na perezida cyari igisubizo ku busabe bwe.

Uyu mugore wahagaritse kwigisha umwaka ushize yagaragaje ko adashobora kwihanganira amakosa arebana n’ikibonezamvugo, bityo ko niba umuntu afite ubushobozi bwo kurushaho kunoza ibyo yanditse akwiye kubikora. Ibiro bya perezida ntacyo byigeze bitangaza ku birebana n’iyi baruwa.

Si ubwa mbere Trump avuzweho gukora amakosa y’imyandikire, ndetse yagiye yibasirwa n’abatari bake by’umwihariko abakoreshwa Twitter biturutse ku magambo yabaga yavuze cyangwa yanditse nabi.

Umwalimu yananiwe kwihanganira amakosa arebana n'ikibonezamvugo yari mu ibaruwa yandikiwe na Trump

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza