Kwamamaza

Umwarimu muri Harvard yagereranyije imvugo za Trump n’izagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Yanditswe kuya 4-08-2016 saa 13:29' na Rabbi Malo Umucunguzi


Imvugo zitoneka, amagambo asesereza cyangwa ahembera urwango; amateka agaragaza ko bisenya bitababariye, urugero rwa hafi rukaba muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse uwashaka yasubiza amaso mu myaka 70 ishize akitsa ku mbwirwaruhame za Adolpf Hitler zatumye Abayahudi basaga miliyoni esheshatu bicwa.

Ku Rwanda hakagarukwa kuri Dr Leo Mugesera wakatiwe gufungwa burundu kubera imbwirwaruhame yavugiye ku Kabaya, cyangwa Bikindi Simoni ufungiye Arusha azira indirimbo ze zirimo “Twasezereye”, “Nanga Abahutu “Bene Sebahinzi” n’izindi.

Mu gihe amatora ageze mu mahina muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), abanyamerika benshi barimo n’abakomeye muri politiki ntibahwema kwikoma umukandida w’aba- républicains, Donald John Trump, urangwa n’imvugo zo kudaca ku ruhande na gato.

Umunyamerika Jonathan M. Hansen, Umunyamateka muri Kaminuza ya Harvard, we yifashishije Ikinyamakuru The Huffington Post agaragaza ishavu yakuye mu Rwanda nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, amaze kwibonera ibyeze ku mvugo zibiba urwango.

Yavuze ko ubwo mu cyumweru gishize aba - démocrate bemezaga Hillary Clinton nk’umukandida wabo, babonye umwanya uhagije wo kunenga byeruye umukandida w’aba Republicains bazaba bahanganye.

Muri iyo nteko, Umuyisilamu Khizr Khan ufite umuhungu waguye mu gitero cy’igisasu muri Iraq mu 2004, yanenze bikomeye politiki ya Donald Trump yo gukumira abayisilamu muri Amerika, kandi umuhungu we yaraguye ku rugamba mu mwambaro w’ingabo za Amerika.

Yabajije Trump ati ati “Waba warigeze usoma Itegeko Nshinga rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika? Waba warigeze ugera ku irimbi rya Arlington? Genda urebe imva z’abaguye ku rugamba rwo kurwana ku izina rya Amerika, uzasangayo abafite ukwemera gutandukanye, ibitsina byose n’amoko anyuranye. Nta gitambo wigeze utanga cy’ikintu cyangwa umuntu.”

Kuri uwo wa 29 Nyakanga, Khan yanagarutse ku busabe bwa Trump bwo kwifashisha iyicarubozo mu iperereza ku bakekwaho iterabwoba, ko byaba binyuranye n’amahame y’itegeko nshinga rya Amerika.

Yashingiye ku mvugo ya Trump ko “Amerika ikeneye gukora n’ibyo abantu badatekereza kubera ibiri kuyibaho” byose akabyitirira Islam, ariko Khan akavuga ko gukumira ko Abasilamu binjira muri Amerika byari kubuza umuhungu we gukorera igisikare cya Amerika yitangiye.

Ati “Ese iki sicyo gihe ngo dutere umugongo Trump? Ibyo yavuze, ibyo yateye ubwoba ko ashobora kuzakora, ni ibintu bikwiye gutuma abayobozi bamubwira bati ‘birahagije’. Urashaka kurohamisha ubwato bw’aba Republicains bakunda igihugu cyabo.”

Jonathan M. Hansen, Umunyamateka muri Kaminuza ya Harvard

Imvugo za Trump zishobora koreka Amerika

Jonathan M. Hansen wigisha muri Kaminuza ya mbere ku Isi, Harvard, gusura urwibutso byahuriranye n’ibikorwa byo kwimika Hillary Clinton kuri uwo mugoroba.

Avuga ko uko bamanukaga mu rwibutso, abona amafoto n’ubuhamya bw’abantu batandukanye n’imibiri iri muri uru rwibutso, “byerekana imbaraga amagambo abiba urwango ashobora kugira ku muryango wari usanzwe ubanye neza” n’uburyo kwirengagiza cyangwa kudaha agaciro gahagije ingaruka zayo bizana ibibazo.

Yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2016 itandukanye n’u Rwanda rwa mbere ya Jenoside ndetse ibibazo by’Abazungu mu bukungu n’imibereho bitandukanye cyane na politiki n’ivanguramoko yagejeje u Rwanda mu bibazo kuva mu 1990.

Ati “Ariko kandi kwihanganira imvugo nk’iza Trump n’Abahutu bakoraga icengezamatwara, bishobora kuryanisha abaturage, umuturanyi akanga mugenzi we, ndetse no kuba abagabo batangira kuryana n’abagore babo ntibitangaje.”

Jonathan avuga ko mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, yageze mu cyumba cya nyuma cy’urwibutso kigaruka ku bana by’umwihariko, ahagaragaza itandukaniro hagati y’ubuziranenge n’ubunyamaswa.

Avuga uko we na bagenzi be bagendaga bahabona amafoto y’abana bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi, barimo ab’umwaka umwe, itatu, itanu, cumi n’umwe; amanitse ku nkuta, ariho amazina y’umwana, inshuti ze magara, ibiryo yakundaga ndetse n’uburyo yishwe.

Ati “Icyo cyumba cyagenewe abana kigaragaza ku rwego rukomeye uko ibintu bishobora kugenda iyo icyiciro kimwe cy’abantu gifashwe nk’ikidafite agaciro nk’ak’abandi. […] Ubuhezanguni rimwe na rimwe bugeza kuri Jenoside bushobora kwangiza ibintu byinshi, bigateza ibibazo muri politiki bidasize guca ibice mu baturage, ubugizi bwa nabi no gucecekesha bamwe nk’uko turi kubibona muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika uyu munsi.”

Jonathan M. Hansen agaruka ku bantu batandukanye babaga bafite imvugo zikakaye, ariko ugasanga ibyo bashyize imbere bitandukanye n’ibyo bavuga.

Ati “Gusa Donald Trump niwe uri gufata iya mbere mu guhamagarira abantu gutoteza abandi (harimo abaziranenge b’abana) yitwaje imvugo yo kongera kugira Amerika igihangange. Abahutu bakoze Jenoside bashakaga kugira u Rwanda igihugu gikomeye. Hitler yashakaga kugarura ikuzo ry’u Budage. Mussolini yari afite mu bitekerezo u Butaliyani bukomeye, Franco yari akeneye Espagne y’igihangange, n’abandi.”

Abo bayobozi bose bibukirwa ku mateka basize mukoreka ibihugu byabo, kandi hari ubwo bafatwaga nk’abazageza abaturage babo ku yindi ntera ikomeye.

Donald Trump ahanzwe amaso mu matora azaba ahanganyemo na Hillary Clinton kuwa 8 Ugushyingo, hashakishwa uzasimbura Barack Obama muri White House, akayobora Amerika mu myaka ine iri imbere.

Donald Trump agendera ku ntero yo kongera kugira Amerika igihangange, 'Make America Great Again'

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Tuesday 27 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved