Umwarabu wari umucuruzi ukomeye i Huye yitabye Imana azize urupfu rutunguranye

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 7 Mutarama 2017 saa 10:10
Yasuwe :
0 0

Umucuruzi witwa Salim Nassor umwe mu bari bakomeye mu Mujyi wa Huye, yitabye Imana azize urupfu rutunguranye kuri uyu wa Gatandatu aho bivugwa ko yafashwe n’indwara itunguranye akajyanwa ku bitaro bya Kaminuza bya Butare ari naho yaje kugwa.

Uyu mwarabu yari afite igaraje mu Mujyi wa Huye ndetse afite n’umuturirwa mu Cyarabu. Umwe mu bantu bazi neza Salim ni umucuruzi witwa Semuhungu Vincent wabwiye IGIHE ko mu masaha ya mu gitondo yari yamubonye ari muzima.

Ati “Mu gitondo nari namubonye. Yari ku igaraje rye ahantu ku Karubanda. Ni urupfu rutunguranye.”

Yakomeje avuga ko Salim yari amaze igihe kinini aba mu Rwanda, ndetse ko n’abo mu muryango we ariho babaye mu bihe byashize. Ati “Se yari yarakoze na mukuru we yari yarakoze afite n’amazu i Kigali.”

Amakuru avuga ko Salim yafashwe n’uburwayi butunguranye ari mu isoko ry’ahazwi i Nyaruteja ahita ajyanwa ku ivuriro ryitwa la Medicale aho yakuwe ajyanwa ku bitaro bya Kaminuza bya Butare ari naho yaguye.

Salim Nassor yari umwe mu bacuruzi bashinze imizi muri Huye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza