Umwanzuro kuri peteroli yo mu Kivu utegerejwe mbere y’uko uyu mwaka urangira

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 6 Kamena 2018 saa 09:21
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz (RMB) cyatangaje ko mbere y’uko uyu mwaka urangira hazaba habonetse amakuru ahagije azatuma leta ikomeza imirimo yo gushakisha peteroli mu Kiyaga cya Kivu, cyangwa iki gikorwa kikazahita cyegurirwa abikorera.

Umuyobozi w’iki kigo Gatare Francis yabwiye itangazamakuru ko hakomeje gutekerezwa ko hari peteroli mu kiyaga cya Kivu, by’umwihariko unarebye aho giherereye muri Rift Valley, ibiyaga biri mu gice kimwe nayo nka Tanganyika na Albert byo bikaba byaramaze kubonekamo peteroli.

Ibyo ngo binashingira ku bundi bushakashatsi bwakozwe mu gihe cyashize, ku buryo u Rwanda rukomeje ubwisumbuyeho ariko hagendewe ku bumenyi buhari ko mu Kivu haba harimo peteroli.

Yakomeje agira ati “Ako kazi karakomeje ntabwo karatanga ibisubizo bya nyuma, dutekereza ko buri kugenda neza. Gushakisha peteroli ni urugendo rurerure, ni akazi gakomeye kandi gasaba amafaranga menshi. Dutekereza ko mbere y’uko uyu mwaka urangira tuzaba twabonye amakuru ahagije yatuma tumenya ikindi cyemezo dufata, niba ari ugukomeza gushakisha cyangwa se tukabiha abikorera.”

Mu minsi ishize nibwo byatangajwe ko ubu bushakashatsi buri gukorwa ku bufatanye n’ikigo cyo mu Burusiya, ABI Holdings.

Mu ruzinduko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’icyo gihugu Sergey Lavrov yagiriye mu Rwanda mu cyumweru gishize, mugenzi we w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo yavuze ko guhera mu 2016, abahanga bo muri icyo gihugu bari gufasha mu gupima ubutaka hashakishwa ahari amabuye y’agaciro “kandi ako kazi karakomeje.”

Muri iki gihe kandi hakomeje inyigo yazatuma Gaz Methane iri mu kiyaga cya Kivu ubu ibyazwamo megawtt 26 z’amashanyarazi, yatangira gukoreshwa mu mirimo itandukanye y’ubuzima bwa buri munsi haba ku baturage n’inganda.

Iyi gahunda yo gushakisha peteroli mu Rwanda yari yaratangijwe ariko iza guhagarara mu 2014, ubwo Guverinoma y’u Rwanda n’Ikigo cyo muri Canada, Vanoil Energy Ltd bahagarikaga ubufatanye muri uyu mushinga.

Uwo mushinga wabaye nk’uwongera kubyutswa ubwo ikindi kigo cyo muri Canada, Black Swan Energy, cyavumburaga ko mu gice cy’Uburasirazuba cya Kivu gishobora gucukurwamo peteroli na gaz mu buryo bworoshye, bigashimangirwa n’ivumburwa ryabyo mu bice bitandukanye muri aka karere nko muri Uganda, Tanzania na Mozambique.

Nyuma y'amashanyarazi avanwa muri Gaz iri mu Kiyaga cya Kivu, ubu amaso ahanzwe ubushakashatsi buri kureba niba harimo na peteroli
Umuyobozi Mukuru wa RMB, Gatare Francis

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza