Umwanzi wacu twamwambuye amenyo ubu yasigaranye ibihanga- Lt Col Mutembe

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 2 Ukwakira 2016 saa 05:49
Yasuwe :
0 0

Mu muhango wo gushyingura mu cyubahiro imibiri y’abatutsi ibihumbi 25 bazize Jenoside mu 1994 mu Murenge wa Jali, Lt Col Frank Mutembe uyobora Ingabo mu Karere ka Gasabo, yijeje abarokotse Jenoside n’abanyarwanda bose ko u Rwanda rufite umutekano uhagije, agereranya abatekereza kurutera n’umwanzi ushaka kurumana ariko adafite amenyo.

Lt Col Mutembe yavuze ko hari ibintu byamutangaje bishingiye ku kubona hari abakivuga ko mu Rwanda hari amoko mu gihe iby’amoko bitakiharangwa.

Yavuze ko hari inyandiko (tract) y’abantu batazwi iherutse kumutangaza, yavugaga ko ngo inzu zo mu manegeka zasabwe gukurwaho zikandikwaho ikimenyetso “TOWA”, ngo zaba ari iz’abahutu, asaba abaturage guhugukira gahunda za leta zigamije kubateza imbere.

Lt Col Mutembe yemeza ko hakiri kare kwizera ko imyumvire y’abakoze amahano bose yaba yaramaze guhinduka, bityo ko urugamba rwo kubahindurira iyumvire rugikomeje.

Lt Col Mutembe yagize ati “Nagirango rero mbabwire ko ubu dufite amahoro meza cyane, urugamba ruracyakomeza rwo gusobanurira abantu ariko ntibashobora kugira icyo bakora, icyo nicyo kintu cya ngombwa. Umwanzi wacu twamwambuye amenyo ubu yasigaranye ibihanga, ni ukwivugira gusa ariko ntacyo yahungabanya. Uwo rero ntacyo aba atwaye kuko nta virusi yagutera.”

Uyu muyobozi w’Ingabo mu Karere ka Gasabo, yavuze ko izahagaritse Jenoside zari batayo umunani, nke mu mibare ndetse zitanafite intwaro n’ibikoresho bikomeye nk’iby’umwanzi zari zihanganye nawe .

Lt Col Mutembe yakomeje aburira abagihirahira gutera u Rwanda ko badashobora kubibasha kuko ubu imbaraga zo kubahashya zikubye kensi gashoboka.

Ati “Imbaraga rero zahagaritse Jenoside ubu zikubye kenshi gashoboka, yaba mu bikoresho yaba no kubashakisha aho bari abagifite iyo ngengabitekerezo ya Jenoside, yaba kubashyira mu butabera yaba se no kubarwanya, uwaba afite rero kumva ko azibagiza iki gikorwa cyo kwibuka no gushyingura abacu ubwo niwe tugihanganye nawe, uwo niwe abanyarwanda mugihanganye nawe.”

Akomeza agira ati “Tuzahashya ugerageza kuduteza umutekano muke kuko ibyo gukora Jenoside byo ntibishoboka, waba uturutse he? Ntibishoboka, Icyo nagira ngo mbwire abarokotse Jenoside bari hano n’abandi banyarwanda ni uko nta muntu ushobora kubishobora muri iki gihe, uzashaka kubikora tuzamusanga iwe mu ntanzi z’urugo tubikorera iwe, ntabwo tuzigera dukubita amakompura yandi, gusobanura uko twahagaritse Jenoside ni inzira ndende ariko icyangombwa ni ukuvuga ngo ntibizongere.”

Lt Col Mutembe avuga ko ikimenyetso cy’uko u Rwanda rufite umutekano ari uko ubu ingabo zoherezwa guhagarika intambara n’ibimeze nka Jenoside mu mahanga ya kure.

Ati “Yaba Centrafrique yaba Darfour […] ubu turi abasirikare ba gatanu ku isi mu gutanga amahoro ku Isi”

Ingabo z’u Rwanda zifite umugambi wo kurinda igihugu n’ubusugire bwacyo, gukorana n’izindi nzego z’umutekano mu kurinda umutekano w’abanyarwanda n’ishyirwa mu bikorwa ry’itegeko, gufasha mu bikorwa by’ubutabazi mu gihe cy’ibiza ndetse no kwitabira ibikorwa mpuzamahanga bigamije kugarura amahoro no gutanga imyitozo.

Lt Col Frank Mutembe uyobora Ingabo mu Karere ka Gasabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza