Umwanditsi Mukuru wa Xinhua yashimye umusanzu wa IGIHE mu iterambere ry’itangazamakuru mu Rwanda

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 27 Nyakanga 2019 saa 01:41
Yasuwe :
0 0

Umwanditsi Mukuru w’Ibiro Ntaramakuru by’Abashinwa ’Xinhua’, He Ping, yasuye IGIHE, agaragaza uruhare rw’itangazamakuru mu iterambere ry’igihugu afatiye urugero ku gitangazamakuru akorera.

Xinhua ni byo biro ntaramakuru bifite umubare munini w’ababihagarariye ku isi kuko ifite ibiro mu bihugu bigera ku 170 ku migabane yose, ikagira abakozi barenga 5,000. Ni ibiro ntamakuru bya Leta y’u Bushinwa, ndetse n’umuyobozi wabyo muri kiriya gihugu aba ari ku rwego rwa Minisitiri muri Guverinoma.

Ping ari mu Rwanda mu ruzinduko aho yasuye ibigo bitandukanye ndetse anagirana ibiganiro n’Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, François Ngarambe.

Ping yasuye IGIHE aherekejwe n’abandi bayobozi muri Xinhua n’abakozi ba Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, barimo Umujyanama wa Ambasaderi mu bya Politiki, Xing Yuchun. Gusura IGIHE bibayeho nyuma y’amezi ane Xinhua isinyanye amasezerano y’imikoranire n’ubufatanye na IGIHE.

Umuyobozi Mukuru wa IGIHE, Meilleur Murindabigwi yagaragarije Ping urugendo IGIHE yanyuzemo kuva yashingwa mu myaka 10 ishize, amusobanurira serivisi zitandukanye zitangwa na IGIHE zirimo izijyanye no gutanga amakuru, gutunganya amashusho n’amajwi, serivisi zirebana n’ikoranabuhanga, ndetse n’izindi z’ubucuruzi bunyuranye.

Murindabigwi yavuze ko kuva IGIHE yatangira, yabaye ku isonga ry’amakuru yihuse binyuze kuri internet dore ko mbere y’uko itangira amakuru menshi yatangazwaga binyuze kuri radiyo.

Ping yashimye umusanzu wa IGIHE, agaragaza ko Xinhua yashinzwe mu 1931, ariko mu gutangaza amakuru yayo kuri ubu ikaba yibanda ku kuyatanga binyuze kuri internet. Yasobanuye ko ahanini Xinhua yibanda ku gutangaza amakuru ku bikorwa by’iterambere.

Yavuze ko ikoreshwa n’abantu bagera kuri miliyoni 300 ku munsi, ndetse ko nubwo ari igitangazamakuru gikomeye, ihura n’imbogamizi zitandukanye bijyanye n’umwuga kimwe na IGIHE.

Yagaragaje kandi ko igitangazamakuru akorera cyiyemeje kugaragaza isura igaragaza iterambere rya Afurika muri rusange ndetse no gutanga umusanzu wacyo mu iterambere ry’ibyo kuri uyu mugabane.

He Ping yavutse mu 1957, yabaye umunyamakuru w’Ibiro Ntaramakuru by’Abashinwa kuva mu 1982; mu 2007 nibwo yagizwe Umwanditsi Mukuru. Ni umwe mu bagize Komite Nkuru y’Ishyaka riri ku butegetsi mu Bushinwa, CPC.

Uru ruzinduko rwa Ping rubayeho mu gihe u Rwanda n’u Bushinwa bifitanye umubano mwiza, binashimangirwa n’uruzinduko Perezida Xi Jinping yagiriye mu Rwanda ku wa 22 Nyakanga 2018.

He Ping (uwa kabiri uturutse iburyo) yashimye umusanzu wa IGIHE mu iterambere ry'itangazamakuru mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza