Umwana yarohamye mu Kivu, undi mu mugezi wa Ruhwa bitaba Imana

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 17 Nyakanga 2017 saa 06:33
Yasuwe :
1 1

Mu Karere Nyamasheke ku itariki ya 14 Nyakanga umwana w’imyaka umunani yarohamye mu kiyaga cya Kivu yitaba Imana naho no ku ya 15 Nyakanga umwana w’imyaka itatu wo muri Rusizi yapfuye arohamye mu mugezi wa Ruhwa.

Polisi y’u Rwanda nk’Urwego rushinzwe umutekano w’abaturage n’ibyabo iragira inama kandi igakangurira ababyeyi n’abandi bashinzwe kurera abana kuba maso bakarinda abana babo n’abo barera kurohama.

Ibi bivuzwe nyuma y’aho bigaragaye ko hari abana batakaza ubuzima nyuma yo kurohama mu mazi kuko ababyeyi babo cyangwa abashinzwe kubarera baba bahugiye mu mirimo itandukanye cyangwa ntibabiteho mu gihe bari kumwe nabo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Theobald Kanamugire, yasabye ababyeyi n’abandi barera abana kubahozaho ijisho hagamijwe kubarinda kurohama mu mazi.

Yavuze ati:”Ibiyaga n’imigezi bihitana abantu muri rusange by’ umwihariko abana bato, ni ngombwa rero ko ababyeyi n’abandi bafatanyije kurera bita ku bana, bababuza gukinira hafi y’ibiyaga n’imigezi, kandi bakabashakira imirimo yoroheje mu ngo kugirango bibarinde kuzerera ari nabyo bishobora guteza izo mpanuka ndetse n’ ingeso mbi nko kwishora mu biyobyabwenge n’ ibindi.”

CIP Kanamugire yagiriye ababyeyi inama yo kujyana abana bose mu ishuri, kugirango babarinde ibi bibazo, anabasaba ko mu gihe habayeho kugwa no kurohama mu mazi, abaturage bakwiye gutabara vuba na bwangu kandi bakabimenyesha Polisi ibegereye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza