00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwana yahiriye ku kirwa cyo mu Akagera arakongoka

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 22 Nyakanga 2021 saa 10:22
Yasuwe :
0 0

Ku butaka buto bumeze nk’ikirwa buri mu mugezi w’Akagera mu Murenge wa Ndego mu Karere ka Kayonza, hapfiriye umwana ufite umwaka umwe ahiriye muri shitingi.

Byabereye mu Mudugudu wa Kagoma mu Kagari ka Isangano ku mugoroba wo kuri uyu wa 21 Nyakanga 2021.

Amakuru avuga ko ababyeyi b’uyu mwana bari bamaze amezi abiri kuri icyo kirwa hafi ya Tanzania aho ngo bari baragiye guhinga ubutaka buhari bajyana n’abana babo batatu bakaba babaga muri shitingi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndego, Bizimana Claude, yabwiye IGIHE ati “ Ni kwa kundi abaturage bajya guhinga ku rugabano rw’u Rwanda na Tanzania baciye mu mazi bakajya hakurya, bari baragiye guhingayo bamazeyo amezi abiri, ngo bagiye kubona babona inzu nto babagamo irahiye, bigaragaza ko batari bahari, bakuyemo abana babiri undi afatwa mu nzitiramibu aza gupfa.”

Uyu muyobozi yasabye abaturage kwirinda kujya kuba muri ibyo birwa bagiye guhinga ngo kuko bashobora guhurirayo n’ibibazo bitandukanye.

Uretse uyu mwana wapfiriye kuri iki kirwa, nyina umubyara yahakomerekeye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .