Ingabire, umwana wo mu muhanda utwite inda y’imvutsi ahangayikishijwe n’ubuzima bwe

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 11 Nzeri 2016 saa 07:45
Yasuwe :
0 0

Ingabire w’imyaka 18 uvuka mu Karere ka Ruhango, mu Ntara y’Amajyepfo ariko akaba yibera mu muhanda i Nyabugogo, ahangayikishijwe n’ubuzima bwe dore ko atwite inda y’imvutsi yatewe n’umunyeshuri biganaga.

Ingabire Claudette avuga ko yaje mu muhanda nyuma y’uko atewe inda ubwo yigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye.

Mu kiganiro uyu mwana w’umukobwa umaze amezi umunani yirarira mu mihanda yagiranye na IGIHE, avuga ko yatangiye kurara mu muhanda nyuma yo guterwa inda n’umunyeshuri biganaga mu Karere ka Bugesera ababyeyi be bagahita bamwirukana.

Ingabire yagize ati “ Maze igihe ndara mu mihanda itandukanye yo mu Mujyi wa Kigali, uretse ko ubu noneho nsigaye nirarira muri gare muri twa tuzu abagenzi bicaramo kuko natangiye kuba imbobo nyuma y’uko mu rugo banyirukanye.”

Ingabire avuga ko afite impungenge z’uko ashobora kubyara umwana ufite ibibazo bitewe n’ubuzima abamo ngo kuko hari n’igihe amara umunsi wose atariye.

Ati “ Njya mara n’umunsi wose cyangwa se ibiri ntariye cyangwa se nkarya iyo hari nka bagenzi banjye banzaniye ibiryo by’imisige abakire baba basize muri resitora kuko nawe urabona ko nkuriwe ku buryo ntashobora kubona imbaraga zo kujya gusyaga (gutoragura ibintu baba bajugunye) buri gihe.”

Hari ubwo asambana kugira ngo abone icyo kurya

Uyu mukobwa yemeza ko bitewe n’imibereho mibi abayemo, ngo hari igihe asambana n’abandi bagabo kugira ngo abashe kubona icyo kurya.

Yagize ati “ Nyine bibaho ntiwaburara rimwe kabiri cyangwa gatatu ngo ubone ugusaba ko muryamana kugira ngo aguhe amafaranga ngo uyiteshe cyane cyane ko nta n’undi mwuga uba ushobora gukora ngo uyaguhe.”

Uyu mukobwa avuga ko ahora yibaza ubuzima bw’umwana we n’aho azamubyarira ngo bikamuyobera, bityo agasaba abagiraneza babishoboye kumufasha.

Aho Ingabire aba aryamye ku masaha y'amanywa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza