Kwamamaza

Perezida Kagame yakiriye Umwami wa Maroc, Mohammed VI (Amafoto na Video)

Yanditswe kuya 18-10-2016 saa 21:57' na IGIHE


Umwami Mohammed VI wa Maroc yageze mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Ukwakira 2016, mu ruzinduko rwe muri Afurika y’Uburasirazuba yatangiye.

Uruzinduko rwa Mohammed VI i Kigali ruje nyuma y’urwo Perezida Kagame aherutse kugirira muri Maroc kuwa 20 Kamena uyu mwaka bakaganira ku mubano w’ibihugu byombi akanamwambika umudali w’icyubahiro witiriwe Wissam Al-Mohammadi.

Umubano w’u Rwanda na Maroc ni nta makemwa ibihamya bikaba ari uko ibihugu byombi bigiye gushyiraho ababihagarariye. Byiyongera ku bigo bibiri by’ishoramari nka Banki Attijariwafa n’ikigo gikora ibijyanye n’ubwubatsi n’ubukerarugendo muri Maroc, Palmeraie Développement, bishobora gutangira gukorera mu Rwanda.

Uru ruzinduko rwa mbere Umwami Mohammed VI akoreye mu bihugu bitatu byo muri Afurika y’Uburasirazuba, hazaganirwa ku ngingo zirimo politiki no gutangiza ubufatanye mu by’ubukungu.

Uru ruzinduko rufatwa nk’icyiciro gishya mu mateka y’umubano w’ibihugu byombi bya Afurika y’Uburasirazuba na Maroc, nyuma y’uko iki gihugu gifashe umwanzuro wo kugaruka mu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) cyari cyivanyemo ucyitwa OUA mu 1984 bitewe n’uko wari umaze kwakira Repubulika ya Sahara kandi igenzurwa na yo [Maroc].

Ruzaba n’umwanya wo gutumira abakuru b’ibihugu mu nama Mpuzamahanga yiga ku mihindagurikire y’ibihe ‘COP 22’ izabera muri Maroc tariki 7-18 Ugushyingo 2016.

Umwami wa Maroc, Mohammed VI, yakirwa ku Kibuga cy'Indege i Kanombe na Perezida Kagame kuwa 18 Ukwakira 2016

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Thursday 20 Ukwakira 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved