Kwamamaza

Umwami wa Maroc yacyeje Perezida Kagame ku bitekerezo biganisha aheza igihugu cye

Yanditswe kuya 1-08-2016 saa 09:57' na Jean Baptiste Nshimiyimana


Umwami Mohammed VI yashimiye byimazeyo ubufatanye n’uruhare Perezida Kagame yagize kugira ngo igihugu cye gifate umwanzuro wo kugaruka mu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), kuko bizagura amarembo y’imikoranire n’ibindi bihugu mu ngeri zinyuranye.

Umwami Mohammed VI yabwiye abaturage be kuri uyu wa 30 Nyakanga, uburyo igihugu cyafashe umwanzuro wo gusaba gusubira mu muryango wa Afurika Yunze ubumwe, yongeye gushimira abakuru b’ibihugu bisaga 28 banditse bifuza ko Maroc igaruka mu muryango.

Ibi byose byabaye mbere y’inama ya 27 ya AU iheruka kubera i Kigali, ndetse Macky Sall we ntiyazuyaje gutangaza ko yababajwe no kuba iyo nyandiko ibihugu byasinye itarasomewe mu ruhame.

Mu bakuru b’ibihugu ashimira bikomeye harimo Perezida Kagame ku nkunga n’imikoranire myiza yabagejejeho mu ruzinduko aheruka kugirira muri iki gihugu muri Nyakanga uyu mwaka.

Yagize ati “Tuzirikana byimazeyo u Rwanda rwakiriye iyo nama na Perezida warwo, Nyakubahwa Paul Kagame ku nkunga n’ubufatanye yatugejejeho.”

Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Maroc ku butumire bw’umwami Mohammed VI, kuko u Rwanda rwakunze gushyigikira ibitekerezo byazanwaga n’iki gihugu ubwo rwari mu kanama k’Umutekano ka Loni mu myaka itandatu ishize.

Ni uruzinduko rwagaragaye nk’icyiciro gishya cy’amateka mu mibanire y’ibi bihugu, kuko abayobozi bombi bemeranyije gushyiraho ambasade ku bihugu byombi.

Umwami wa Maroc kandi ngo yigira ku bikorwa bya Perezida Kagame mu bijyanye no kurwanya ruswa, aho u Rwanda ruza imbere mu bihugu bya Afurika.

Maroc ishyize imbere imikoranire na Afurika yose

Mohammed VI yasobanuriye abaturage be ko kugaruka muri AU bibaha amahirwe yo guhamya umubano n’ibihugu byo kuri uyu mugabane, ku bihugu ubwabyo cyangwa ibyibumbiye mu miryango itandukanye.

Gusa ngo ni n’uburyo bwo gukomeza guharanira inyungu z’igihugu mu muryango wa AU, ariko ngo bazagumana ubudahangarwa nk’igihugu cyigenga.

Maroc yavuye muri AU nyuma y’uko agace kayiyomoyeho, Sahrawi Arab Democratic Republic, kakiriwe muri uyu muryango. Ibihugu byasabiye iki gihugu cy’Umwami Mohammed VI kugaruka mu Muryango w’Ibihubu bya Afuruka Yunze Ubumwe byari byanifuje ko Sahrawi yo izanwamo.

Abashyigikiye iyi ngingo bashingira ku kuba Loni itaraha ubuzima icyo gihugu, bityo ngo ntigikwiriye kubangamira ikimaze imyaka gihari kandi cyatanga byinshi mu iterambere ry’umugabane.

Sahrawi (Sahara y’Uburengezuba) yari agace ka Maroc. Kuva mu 1975 kemewe nka leta yigenga kuri ubu ikaba ari n’Umunyamuryango wa AU.

Mu mafoto

Ubwo Umwami wa Maroc yakiraga Perezida Kagame akanamuha Umudali w’ishimwe

Perezida Kagame asuhuza abayobozi bo mu nzego za gisirikare muri Maroc
Perezida Kagame n'Umwami Mohammed VI ubwo baririmbaga indirimbo zubahiriza ibihugu
Abayobozi batandukanye baherekeje Perezida Kagame
Abakuru b'ibihugu byombi baganira
Perezida Kagame nyuma yo kwambikwa umudali
Maroc ishima imiyoborere ya Perezida Kagame
Perezida Kagame yakiriwe mu musangiro n'Umwami Mohammed VI

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Saturday 1 Ukwakira 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved