00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwaka w’ingengo y’imari 2020/2021 usize ingo ibihumbi 178 zigejejweho amashanyarazi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 Nyakanga 2021 saa 06:58
Yasuwe :
0 0

Umwaka w’ingengo y’imari wa 2020/2021 warangiranye n’ukwezi kwa Kamena 2021, wasize ingo zigera ku 178,221 zihawe amashanyarazi afatiye ku muyoboro rusange nk’uko bitangazwa na Sosiyete Ishinzwe Ingufu mu Rwanda (REG).

Ni ubwa mbere mu mateka y’urwego rw’ingufu mu Rwanda habonetse ingo nyinshi zongerewe ku muyoboro mu gihe cy’umwaka umwe.

Imwe mu mihigo yagezweho kandi muri uyu mwaka ushize harimo no kuba ubu Imirenge yose mu gihugu igerwamo n’amashanyarazi nk’uko byari mu muhigo wa REG.

Mu Mirenge itarageragamo amashanyarazi na gato ubu ikaba iyafite harimo Cyabakamyi mu Karere ka Nyanza, Rwaniro muri Huye, Mugano na Musange na Nkomane mu Karere ka Nyamagabe. Hari kandi Umurenge wa Kibangu muri Muhanga, Mutuntu muri Karongi, Nyabirasi muri Rutsiro, Gasange muri Gatsibo ndetse na Ndego muri Kayonza.

Uretse imishinga yo gutanga amashanyarazi, hari n’indi itandukanye ikomeje gushyirwa mu bikorwa igamije kongerera imbaraga imiyoboro yubatswe kera ndetse no gusimbuza ishaje kugira ngo abafite amashanyarazi abagereho afite imbaraga.

Muri iyo mishinga harimo uwo gusimbura imiyoboro yo mu bwoko bwa ‘single phase’ ikongererwa ingufu ikagirwa ‘Three phase’ urimo gushyirwa mu bikorwa mu Turere tw’Intara y’Iburasirazuba.

REG iherutse kandi gusoza undi mushinga wongereye imbaraga z’amashanyarazi mu Karere ka Rubavu ku buryo abakenera umuriro mwinshi muri kariya gace ubu batakigira ibibazo by’icikagurika ryawo.

Hari kandi sitasiyo zitandukanye zirimo kubakwa nazo zizafasha kongerera imbaraga amashanyarazi akwirakwizwa hirya no hino. Muri zo harimo iya Nyabihu igeze ku musozo izafasha abatuye Akarere ka Nyabihu ndetse n’Uturere duhana imbibe nako turimo Ngororero, Rubavu na Musanze kubona amashanyarazi afite imbaraga ku buryo inganda n’ibindi bikorwa bikenera umuriro mwinshi bizawubona uko biwukeneye. Harimo kandi sitasiyo ya Bugesera nayo imirimo yo kuyubaka igeze ku musozo, iyi sitasiyo ikatanga amashanyarazi mu nganda za Bugesera ndetse no ku Kibuga cy’indege, n’izindi sitasiyo zitandukanye.

Nk’uko imibare igaragara ku rubuga rwa REG ibigaragaza, mu gihugu ingo zifite amashanyarazi ubu zimaze kugera kuri 65%. Izi zirimo izigera kuri 47.2% zifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro rusange n’izigera kuri 17.8% zikoresha amashanyarazi adafatiye ku muyoboro rusange yiganjemo aturuka ku mirasire y’izuba.

Aho amashanyarazi ageze bishimira iterambere

Hitimana Jean Bosco, umuforomo mu Kigo Nderabuzima cya Gafumba mu Murenge wa Rusatira, mu Karere ka Huye akaba ari na ho atuye, yemeza ko kubona amashanyarazi byabafashije ndetse bigahindura serivisi batanga.

Yagize ati “Mbere y’uko tubona amashanyarazi serivisi zijyanye no gushiririza ibyuma, kubaga indembe, gupima ibizamini twifashishije imashini zikomeye ntabwo twabikoraga ariko aho tuboneye amashanyarazi ubu byose turabikora. Turashima REG kuba natwe yaradutekereje ikadukura mu icuraburindi.”

Kayitare Pierre Célestin, umuyobozi w’ishuri St Sylvan TVET ribarizwa mu Murenge wa Kibangu mu Karere ka Muhanga, yavuze ko mbere batarabona amashanyarazi bagorwaga no kwigisha kuko mu masomo batanga harimo n’iry’amashanyarazi.

Avuga ko bakoreshaga "Generator” cyangwa buji mu kwigisha ariko byabagoraga kwigisha abana bigatuma benshi binubira iryo shuri bakarivamo bakajya ahandi ariko ubu ngo bigiye gukemuka ndetse bagiye kuzajya batsindisha abana benshi mu ishuri ryabo.

Umwaka wa 2020-2021 usize ingo zirenga ibihumbi 178 zihawe umuriro w'amashanyarazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .