Umuzingo w’ibyifuzo by’abaturage ku byiciro by’Ubudehe bishya

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 24 Nyakanga 2019 saa 08:25
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’uko hatangajwe ko ibyiciro by’ubudehe bigiye kuvugururwa buri rugo rw’umuturage rukajya mu cyiciro kijyanye n’imibereho yarwo, abaturage bagaraje ibyifuzo byabo byagenderwaho muri icyo gikorwa.

Ibyo byifuzo bikubiye mu makuru yakusanyijwe n’Umuryango Mpuzamahanga urwanya Ruswa n’Akarengane ishami ry’u Rwanda, Transparency International Rwanda (TI-Rwanda).

TI-Rwanda yavuze ko yakusanyije amakuru y’abaturage mu turere icyenda tw’igihugu igera mu mirenge 45 iganira n’amatsinda y’abaturage 225.

Kuri uyu wa kabiri TI-Rwanda yamurikiye abaturage bo mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye ibyavuye mu biganiro ngishwanama ku bijyanye n’ibyiciro by’ubudehe bishya yagiranye n’abaturage bo muri utwo turere icyenda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa TI-Rwanda, Apollinaire Mupiganyi, yavuze ko abaturage bifuje ko ari bo ubwabo bakwishyira mu byiciro by’ubudehe binyuze mu masibo.

Ati “Bifuza ko byakorwa n’abaturage ubwabo hifashishijwe amasibo ndetse n’inteko z’abaturage mu midugudu.”

Bifuza ko inteko rusange y’abaturage ari yo yajya ikemura ibibazo by’abatishimiye icyiciro bashyizwemo.

Icya mbere abaturage bifuje ni uko ibyiciro by’ubudehe byava kuri bine bikaba bitanu kuko basanze iyo bibaye bike bashyirwa mu cyiciro kimwe kandi badahwanyije imibereho.

Bifuje ko icyiciro cya mbere cyashyirwamo urugo rudafite umuntu n’umwe ushoboye gukora kubera imyaka iri hejuru ya 65 cyangwa munsi ya 18; ubumuga bukabije cyangwa uburwayi bukomeye kandi budakira ndetse nta n’ikindi kintu kibinjiriza amafaranga.

Icyiciro cya kabiri bifuje ko cyajyamo urugo rudafite ubushobozi bwo kwinjiza ibibasha gutuma ruhaza iby’ibanze nkenerwa by’abarugize ariko rufite nibura umuntu umwe ushobora gukora ufite ahagati y’imyaka 18 na 64.

Icya gatatu bifuza ko cyashyirwamo urugo rufite nibura umuntu ukora akazi kandi rwinjiza ibituma rubasha kubona iby’ibanze nkenerwa mu buzima ndetse bakabasha no guhangana by’igihe gito n’impinduka z’ubuzima n’imibereho.

Bifuza ko mu cyiciro cya kane hajyamo urugo rufite ibyo rwinjiza mu buryo bw’amafaranga kandi rubasha kubona ibyangombwa nkenerwa kuri bose kandi bakaba babasha guhangana n’imihindagurikire y’ubuzima by’igihe kirekire.

Mu cya gatanu basaba ko cyashyirwamo urugo rufite ibyo rwinjiza mu buryo bw’amafaranga aruha ubushobozi bwo gukora amahitamo menshi y’ubuzima bwiza.

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Huye babwiye IGIHE ko basaba inzego za Leta kuzakurikiza ibyavuye mu masibo n’inteko rusange z’abaturage ntibabihindure.

Mukanyarwandwi ati “Dufite icyizere ko ibyiciro bishya bizakorwa neza kuko twe abaturage tuzabigiramo uruhare kandi na Transparency International Rwanda ikaba izabidufashamo; icyo twifuza ni uko abayobozi bazakurikiza amakuru yatanzwe n’abaturage ntibayahindure.”

Mu bitekerezo byatanzwe n’abaturage bagaragaje n’ubwo hari amakosa yagaragaye, ibyiciro by’ubudehe ari byiza kuko kuva byashyirwaho byafashije benshi imibereho yabo irahinduka iba myiza.

Bavuze ko hari abubakiwe inzu, abahawe inka n’ubundi bufasha bwatumye babaho neza.

Basabye ko gushyirwa mu cyiciro runaka cy’ubudehe byatandukanywa n’itangwa rya serivisi zigenewe abaturage nk’amashuri n’izindi.

Hifujwe ko hajyaho uburyo bwo gukangurira abakene kubyaza umusaruro inkunga bahabwa; bakajya basinyana imihigo n’inzego z’ibanze zibegereye hagamijwe kuva mu cyiciro cyo hasi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa TI-Rwanda, Apollinaire Mupiganyi, yavuze ko ibyo bakusanyije bamaze kubishyikiriza Leta bityo bategereje ko Inama y’Abaminisitiri izabifataho umwanzuro bigashyirwa mu bikorwa.

Mupiganyi yashimangiye ko nibishyirwa mu bikorwa bizatuma ibyiciro by’ubudehe binozwa ku buryo bizanogera benshi mu baturage kandi bigafasha mu igenamigambi no kwihutisha iterambere ry’igihugu n’abagituye.

Abaturage bo mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye bishimiye ko TI-Rwanda yahaye agaciro ibitekerezo byabo
Bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo bavuga ko ibyiciro by'ubudehe ari byiza
Apollinaire Mupiganyi aganira n'abaturage bo mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa TI-Rwanda, Apollinaire Mupiganyi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza