Umuyobozi wa UR yavuze ko impano ikwiriye abanyarwanda ari uburezi buboneye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Gicurasi 2018 saa 02:29
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof Philip Cotton, yatangaje ko impano abanyarwanda bakwiriye ari uburezi buboneye kugira ngo ejo habe heza kandi ibyagezweho bisigasirwe.

Prof Cotton yabitangaje ku wa Gatatu w’iki Cyumweru mu kiganiro yatanze muri Kaminuza ya Harvard yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, cyibanze cyane ku bijyanye n’uburezi n’imyigishirize muri Kaminuza y’u Rwanda no kuri gahunda zitandukanye u Rwanda rwashyizeho zo guteza imbere uburezi muri Kaminuza.

Yasobanuye ingamba Leta y’u Rwanda igenda ishyiraho kugira ngo abana b’abanyarwanda babashe kubona ubumenyi buboneye.

Yagize ati “U Rwanda ni igihugu kimaze kugera ku ntera ikomeye mu miyoborere ndetse no mu iterambere. Kugira ngo ibyo bisigasirwe, Leta ikora ibishoboka byose kugira ngo abana b’abanyarwanda babone ubumenyi bukwiye kuko ari bo bagize ejo hazaza h’igihugu”.

Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda yanavuze ku mavugurura yagiye akorwa muri iyo Kaminuza nko guhuriza hamwe za Kaminuza, avuga ko byagize akamaro gakomeye.

Prof Cotton yanashimiye Kaminuza ya Harvard uruhare yagize mu gufasha Kaminuza y’u Rwanda mu gutangiza ishami ryigisha ubuvuzi bw’amenyo, anabasaba gukomeza kubashyigikira.

Umuyobozi w’ishuri ryigisha iby’ubuvuzi bw’amenyo muri Kaminuza ya Harvard, Dr Dean Donoff yavuze ko Ishuri ry’ubuvuzi bw’amenyo muri iyo Kaminuza rizakomeza gufatanya na Kaminuza y’u Rwanda mu migambi yayo yo kurushaho kuvugurura porogaramu zigisha ubuvuzi bw’amenyo binyuze mu guhanahana abarimu ndetse no mu bushakashatsi.

Dr Paul Farmer wari witabiriye ikiganiro we yavuze ko gushyigikira Kaminuza y’u Rwanda mu migambi yo kurushaho kubaka ubumenyi bw’abana b’u Rwanda ari ugushyigikira ahazaza heza h’u Rwanda.

Yagize ati “U Rwanda rwageze ku mihigo myinshi kandi urubyiruko rufite uruhare mu gukomeza gusigasira ishema ry’igihugu, natwe tuzakomeza gushyigikira buri kintu cyose cyatuma urubyiruko rubona amahirwe yo gukomeza kubaka u Rwanda.”

Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda yanatanze ibiganiro mu zindi kaminuza zo muri Amerika mu rwego rwo kurushaho kuzamura imikoranire yafasha Kaminuza y’u Rwanda gukomeza kwiyubaka no kurushaho gutera imbere.

Dr Paul Farmer (ibumoso) aganira n'Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof Philip Cotton (iburyo)
Dr Paul Farmer wari witabiriye ikiganiro we yavuze ko gushyigikira Kaminuza y’u Rwanda mu migambi yo kurushaho kubaka ubumenyi bw’abana b’u Rwanda ari ugushyigikira ahazaza heza h’u Rwanda
Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof Philip Cotton, yatangaje ko impano abanyarwanda bakwiriye ari uburezi buboneye kugira ngo ejo habe heza kandi ibyagezweho bisigasirwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza