00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuyobozi wa Rotary Club Kigali-Doyen yijeje imbaraga mu mishinga iteza imbere abaturage (Amafoto)

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 30 Kanama 2021 saa 06:10
Yasuwe :
0 0

Karema Carole aheruka guhabwa inshingano nk’Umuyobozi mushya wa Rotary Club Kigali-Doyen, aba umugore wa gatatu wahawe kuyiyobora mu myaka 55 imaze ivutse, aho ihabwa umuyobozi mushya buri mwaka.

Rotary Club Kigali-Doyen ni umuryango w’abagiraneza, utanga umusanzu mu gufasha mu bijyanye no kunoza imitangire y’amazi meza, ireme ry’uburezi, kurwanya ibyorezo nko guhashya indwara y’imbasa, kurwanya ubujiji n’ubukene, kurengera ibidukikije no guharanira amahoro hagamijwe guteza imbere imibereho y’abaturage.

Rotary Club Kigali-Doyen ni imwe muri zirindwi zikorera mu Rwanda. Karema Carole ni we wahawe kuyiyobora asimbuye Umunya-Côte d’Ivoire, Sarah Doukouré wari ufite izi nshingano kuva mu mwaka ushize.

Umuhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Karema n’uwo yasimbuye wabaye ku wa 22 Kanama 2021.

Karema yahawe inshingano zo kuyobora Rotary Club Kigali-Doyen mu gihe yari asanzwe ashinzwe Ibikorwa byo gukusanya Inkunga.

Yabwiye IGIHE ko muri manda ye mu bya mbere azibandaho ari ukuzamura ibikorwa by’ubugiraneza batera inkunga.

Yagize ati “Ubusanzwe abanyamuryango ba Rotary International ni inararibonye, baba bikorera cyangwa bakora mu bigo bitandukanye. Ni abantu bafite ubumenyi butandukanye, imbaraga zitandukanye n’amikoro atandukanye. Guhuza abo bantu mugatekereza umushinga wo gufasha abandi bantu ni ibintu by’ingenzi cyane.”

Yakomeje avuga ko bafite gahunda yo gukusanya inkunga y’amafaranga hafi miliyoni 30 Frw avuye mu banyamuryango n’abandi bagiraneza kugira ngo bakore imishinga itandukanye igamije guhindura ubuzima bw’abaturage mu buryo butandukanye.

Ati “Dufite imishinga myinshi cyane, nk’umwaka ushize twatangiye kubaka aho abanyeshuri bazajya bakarabira kubera COVID-19, dufite kandi umushinga wo gutera ibiti kugira ngo tubungabunge ibidukikije no kurwanya isuri. Turateganya kwishyurira abaturage ubwisungane mu kwivuza, gufasha abangavu babyaye, gufasha ibitaro kubona ibikoresho muri iki gihe cya Covid-19 n’ibindi.”

Karema yavuze ko yiteguye gufatanya n’andi matsinda [clubs] atandukanye ya Rotary mu Rwanda no ku Isi bagakora imishinga migari ndetse bateganya ko uyu mwaka uzashira bashyizeho andi matsinda abiri ya Rotaract ifatwa nka Rotary y’abakiri bato.

Yavuze ko yishimiye inshingano yahawe kuko intego za Rotary zijyanye neza n’umuhamagaro we wo gufasha n’ubumuntu.

Ati “Ubusanzwe ndi umuntu ukunda kujya mu bikorwa byo gufasha kuko numva ari ngombwa ko mu gihe wagize amahirwe yo kugira ubuzima bwiza, uba ukwiriye gufasha abandi na bo ukabazamurira ubuzima.”

Sarah Doukouré umaze umwaka ayoboye Rotary Club Kigali-Doyen yavuze ko muri manda ye yibanze mu bikorwa byo gutanga ubufasha hagamijwe kurwanya Covid-19.

Yagize ati “Icyo nsaba abanyamuryango ni ugukomeza gukorera ibyiza sosiyete yacu tubamo, bakabangukirwa no guhindura Isi kandi bagahora bazirikana kubaho mu ntego zacu zo gutanga ubufasha bagamije guhindura ubuzima bw’abantu.”

Rotary Club Kigali-Doyen ifite abanyamuryango 36 mu gihe intego ihari ari ukubongera nibura bakagera kuri 46 muri uyu mwaka, hagamijwe guhuza imbaraga zizatuma ibikorwa by’ubugiraneza bigera kuri benshi.

Rotary International ni Umuryango Mpuzamahanga ufite abanyamuryango barenga miliyoni imwe n’ibihumbi magana abiri. Kugeza ubu Rotary y’u Rwanda ifite abanyamuryango 157 bari muri clubs zirindwi zirimo iya Rotary Club Kigali-Doyen, RC Kigali-Mont Jali, RC Musanze Murera, RC Butare, RC Kigali-Gasabo, RC Kigali-Virunga na RC Bugoyi Ibirunga.

Carole Karema yavuze ko mu byo azibandaho ari ukongera abanyamuryango ba Rotary Club Kigali-Doyen kugira ngo ubufasha itanga bugera kuri benshi
Carole Karema yahawe ububasha bwo kuyobora Rotary Club Kigali-Doyen muri manda y'umwaka umwe
Eddy Sebera usanzwe ari Umuyobozi wungirije wa Rotary Club Kigali-Doyen ni we wahereje Karema Carole indangabubasha igaragaza ko ari we muyobozi mushya
Karema Carole yavuze ko muri manda ye mu byo azibandaho harimo kuzamura ibikorwa by’ubugiraneza
Karema yabaye umugore wa gatatu wahawe kuyobora Rotary Club Kigali-Doyen mu bayobozi 55 bamaze guhabwa izo nshingano
Rotary Club Kigali-Doyen yakiriye n'abanyamuryango babiri bashya
Karema yahawe inshingano zo kuyobora Rotary Club Kigali-Doyen mu gihe yari asanzwe ashinzwe Ibikorwa byo gukusanya Inkunga
Abanyamuryango ba Rotary Club Kigali-Doyen bitabiriye iki gikorwa bafashe ifoto y'urwibutso

Amafoto: Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .