Umuyobozi wa Polisi ya Tanzania yagendereye ibigo by’amashuri bya Polisi y’u Rwanda

Yanditswe na
Kuya 9 Kanama 2017 saa 06:21
Yasuwe :
0 0

Mu rugendo rw’iminsi ine arimo hano mu Rwanda, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 Kanama, Umuyobozi wa Polisi ya Tanzania yasuye ibigo by’amashuri bya Polisi y’u Rwanda yibonera aho abapolisi b’u Rwanda bahugurirwa bakanahavoma ubunyamwuga.

Ageze mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (National Police College -NPC) riri i Musanze, IGP Sirro yakiriwe n’umuyobozi waryo Commissioner of Police (CP) Felix Namuhoranye, amutembereza iryo shuri, ari nako amusobanurira amasomo atangirwamo.

Amaze gutambagizwa no gusobanurirwa amasomo atangirwa mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (National Police College -NPC), IGP Sirro yavuze ati:”Turizera ko ari ingenzi kwirebera no kumenya aho ubumenyi n’ubunyamwuga bw’abapolisi b’abanyarwanda biva, ibyo tubonye aha, ni ikimenyetso cy’uko mwiyemeje gukora igipolisi cy’umwuga.”

Kuri iri shuri, IGP Sirro yasuye labolatwari n’ishuri ry’ubugenzacyaha, icyumba cyigishirizwamo iby’ikoranabuhanga ndetse n’isomero ry’ishuri zibarizwamo ibitabo 8000 n’ibindi byinshi byose bifasha abahiga gukurikirana neza amasomo ahatangirwa.

NPC kuva yatangizwa, irangijemo inshuro icyenda n’abapolisi bakuru biga amasomo y’ubuyobozi no gukemura amakimbirane, barimo n’abapolisi bakuru bavuye muri Tanzaniya bahize mu myaka itatu muri yo.

Uretse uruzinduko rwe muri NPC, IGP Sirro yasuye ikigo cya Polisi y’u Rwanda cyigisha ibyo kurwanya iterabwoba (Counterterrorism Training Centre) kiri I Mayange mu karere ka Bugesera aho yakiriwe n’umuyobozi wacyo CP John Bosco Kabera wamusobanuriye amwe mu masomo ahatangirwa ndetse akaba yeretswe imwe mu myiyereko y’ubumenyingiro n’abahiga.

Muri icyo kigo,IGP Sirro yashimye imbaraga zakoreshejwe na Polisi y’u Rwanda mu bunyamwuga mu gukumira no kurwanya ibyaha aho yavuze ko hakenewe ubufatanye mu kuzamura no gusangira ubumenyi mu bya gipolisi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza