Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda ari mu ruzinduko rw’akazi muri Sudani y’Epfo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 Nyakanga 2019 saa 08:01
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, n’intumwa ayoboye; kuri uyu wa mbere tariki 29 Nyakanga 2019 batangiye uruzinduko rw’akazi muri Sudani y’Epfo aho bitabiriye umuhango wo gusoza amasomo akomatanyije yahabwaga abapolisi 420 bo muri Sudani y’Epfo.

Ni umuhango wari uyobowe na Visi Perezida wa Mbere w’iki gihugu Gen.Taban Deng. Mu ijambo rye yashimye ubufatanye bwiza buri hagati ya Leta y’u Rwanda na Leta ya Sudani y ’Epfo,by’umwihariko ku mahugurwa polisi y ’u Rwanda yahaye iya Sudani y’Epfo.

IGP Dan Munyuza yashimangiye ubushake bwa Leta y’u Rwanda mu kugeza ku yindi ntera ubushuti n’ubutwererane hagati y’u Rwanda ndetse na Polisi ya Sudani y’Epfo cyane hibandwa ku kubaka ubushobozi bw’izi nzego zombi z’umutekano.

Muri uru ruzinduko kandi IGP Dan Munyuza yanakiriwe na Minisitiri w’Umutekano muri Sudani y’Epfo ndetse n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi yo muri iki gihugu General Majak Acek.

Mu izina rya Guverinoma ya Sudani y’Epfo, Gen Majak, yavuze ko yishimira ubufatanye buri hagati y’ibihugu byombi cyane ubufasha bw’amahuhurwa yo kongerera ubushobozi Polisi ya Sudani y’Epfo butangwa n’iy’u Rwanda.

Ati “Turishimira imibanire myiza iri hagati y’ibihugu byacu. Ariko cyane cyane hagati y’izi nzego zacu za Polisi aho Polisi y’u Rwanda yongerera ubumenyi iyacu. "

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza yashimiye ubufanye buri hagati ya Polisi z’ibihugu byombi ndetse yizeza ko ubwo bufatanye buzakomeza cyane mu bijyanye n’amahugurwa no kongera ubumenyi mu gukumira no guhangana n’ibyaha.

U Rwanda rufite abapolisi basaga igihumbi bamaze igihe bagarura amahoro muri Sudani y’Epfo.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, ashyikirizwa ishimwe na Visi Perezida wa Mbere wa Sudani y’Epfo, Gen Taban Deng
IGP Dan Munyuza aha impano y’urwibutso Gen. Michael Chienjiek
IGP Dan Munyuza mu ifoto y’urwibutso na bamwe mu bayobozi bakuru ba Polisi ya Sudani y’Epfo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza