Umuyobozi wa Imbuto yasobanuye uko gahunda Mbonezamikurire y’abana ijyanye no kwita ku bukungu

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 9 Nyakanga 2018 saa 10:37
Yasuwe :
2 0

Umuyobozi wa Imbuto Foundation, Umutoni Sandrine, yagaragaje ko uyu muryango washyize imbaraga muri gahunda mbonezamikurire y’abana bato (ECD) kuko ubukungu bw’igihugu bushingiye ku baturage bacyo.

Yabigarutseho kuri uyu wa 9 Nyakanga 2018 mu muhango wo gutaha ECD ya Karambi iri mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, itangirwamo serivisi zo kwita ku burere bw’abato, kubungabunga isuku yabo, imirire myiza, ubuzima, umutekano n’uburenganzira bwabo. Ibarizwamo abana 120 barimo abo mu Kagari ka Karambi n’abakozi b’Uruganda rwa Kawa rwa RWACOF, mu gihe abarenga 300 bitabwaho mu ngo zabo.

Umutoni Sandrine yavuze ko uyu munsi ari uwo guhigura umuhigo wa Madamu Jeannette Kagame wo muri Mutarama 2017 wo kwegereza abaturage bo muri aka gace serivisi zo kwita ku mibereho y’abato.

Yagize ati “Umuryango Imbuto Foundation wiyemeje gushyira ingufu muri gahunda mbonezamikurire y’abana bato kuko ubukungu dufite bwa mbere ari abantu. Uyu munsi twatashye urugo mbonezamikurire y’abana bato rw’icyitegererezo rwa Karambi rutanga serivisi zikomatanyije hifashishijwe abafashamyumvire babihuguriwe kandi babihemberwa.”

Yasabye ababyeyi gukomeza gushyigikira iyi gahunda igamije iterambere rirambye kuko kurera umwana akiri muto byahozeho mu muco.

Uru rugo rushamikiyeho izindi 30 zibarizwamo ababyeyi bongerewe ubumenyi bwo kurushaho kwita ku bana babo babifashijwemo n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF) kugira ngo izi serivisi zigere ku mudugudu.

Umuyobozi wa Imbuto Foundation, Umutoni Sandrine, yavuze ko kurera umwana ari ugukomeza gushyigikira iterambere

ECD ya Karambi yatangiye kubakwa mu 2016 ku bufatanye bwa Imbuto Foundation, Tamari Foundation n’Akarere ka Rutsiro.

Visi Perezida wa Tamari Foundation, Della Tamari, yashimiye Imbuto Foundation ifite icyerekezo cyo kubaka ahazaza h’u Rwanda.

Yagize ati “Imbuto Foundation yakomeje gutanga umusanzu mu kubaka ubuzima bw’umuryango Nyarwanda. Twe nka Tamari Foundation dusangiye icyo cyerekezo.”

Ababyeyi bahawe umukoro

ECD zashyizweho mu kwita ku mibereho y’abana batarengeje imyaka itandatu, gutoza imiryango yabo kubitaho no kurwanya ikibazo cy’igwingira; imibare yo mu 2015 yerekana ko ku rwego rw’Igihugu abana bari munsi y’imyaka bangana na 38.5% bagwingiye; Rutsiro ifite abagera kuri 45.8%.

Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Munyantwali Alphonse, yashimiye Madamu Jeannette Kagame washatse abafatanyabikorwa beza, mu kubaka ECD ya Karambi.

Ati “Urugo mbonezamikurire ruboneye rukwiye guhera mu muryango, ukaba ufite ubumenyi. Babyeyi dushakishe ubwo bumenyi ku buryo buri muryango uzahinduka urugo mbonezamikurire y’abana bato. Ibyo buri mubyeyi abitahane nk’inshingano. Mu gushimira Madamu Jeannette Kagame twamufasha kwihutisha ibi bikorwa, we n’abafatanyabikorwa bakazongera kudusura tumwereka aho twigejeje. Ababyeyi niba dushaka gusaza neza dukwiye kurera neza.”

Umuryango wa Mbonigaba Emmanuel na Dusabemariya Espérance bahamirije imbaga uko babonye ituze nyuma yo kwigishwa gutegura ifunguro ryuzuye, kwita ku bana, kwizigama n’ibindi.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (Migeprof), Umutoni Gatsinzi Nadine, yashimangiye ko iyi gahunda ifasha guteza imbere imikurire iboneye y’ abana.

Ati “Intego ni ugutegura ejo hazaza heza h’ igihugu cyacu. Turifuza ko iyi gahunda yagezwa mu gihugu hose, kugira ngo izi serivisi zishobore kugera ku bana benshi. Baturage muzirikane ko uru rugo ari urwanyu. Mwitabire serivisi zirutangirwamo kandi murufashe gukora neza. Mukore kandi muharanira kwigira kugira ngo igihe inkunga y’aba bafatanyabikorwa izaba irangiye, uru rugo ruzakomeze gukora.”

Muri Rutsiro hari ECD zirindwi ndetse hari n’izindi ebyiri zateganyijwe mu ngengo y’imari ya 2018-2019.

Ingo mbonezamikurire y’abana 4100 zimaze kubakwa mu gihe biteganyijwe ko zizongerwa zikagera mu tugari na serivisi zihatangirwa zikagera kuri bose.

Kuva mu 2013, Imbuto Foundation n’abafatanyabikorwa bayo bagejeje serivisi mbonezamikurire ku bana bato barenga 9000 n’ababyeyi bagera ku bana benshi 9945 mu turere 15.

Uru rugo rurimo aho abana bidagadurira
Urugo Mbonezamikurire y'abana rwa Karambi rubarizwamo abagera ku 120
Abana barererwa mu ngo mbonezamikurire bakura bahabwa umurongo ukwiye w'ubuzima
Bari bafite akanyamuneza
Uhereye ibumoso: Umuyobozi wa Unicef mu Rwanda, Ted Maly; Umunyamabanga Uhoraho muri Migeprof, Umutoni Gatsinzi Nadine; Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Munyantwali Alphonse na Visi Perezida wa Tamari Foundation, Della Tamari, basobanuriwe imikorere ya ECD
Umuhango wo gutaha ECD ya Karambi witabiriwe n'abayobozi bahagarariye inzego zitandukanye
Hatanzwe urukingo rw'iseru ku bana bato
Mbonigaba Emmanuel na Dusabemariya Espérance batanze ubuhamya bw'uburyo umuryango wabo urangwamo ituze nyuma yo gukangukira serivisi zitangwa na ECD
Visi Perezida wa Tamari Foundation, Della Tamari, yashimiye Imbuto Foundation ifite icyerekezo cyo kubaka ahazaza h’u Rwanda
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Umutoni Gatsinzi Nadine, yavuze ko serivisi z'ingo mbonezamikurire zikwiye kugezwa mu gihugu hose
Guverineri w'Intara y’Uburengerazuba, Munyantwali Alphonse, yavuze ko urugo mbonezamikurire ruboneye rukwiye guhera mu muryango
Abana barererwa muri ECD ya Karambi bagaragaje impano mu kuririmba indirimbo zitandukanye
Banavuze umuvugo urimo amagambo agaraza ko bafashwe neza kandi ahazaza habo hizewe
Umuhango wo gutaha ECD ya Karambi wasojwe no gucinya akadiho
Ababyeyi babarizwa muri ECD nibo bataramiye abitabiriye uyu muhango

Amafoto: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza