Umuyobozi wa HCR yashimiye umuhate wa Perezida Kagame mu kwita ku mpunzi

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 10 Mata 2018 saa 09:53
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango Mpuzamahanga ryita ku Mpunzi (HCR), Filippo Grandi, yatangariye uburyo Perezida Paul Kagame yumva neza akamaro ko gushakira ibisubizo ibibazo byugarije impunzi.

Grandi wageze mu Rwanda kuri iki Cyumweru, kuri uyu wa Mbere nibwo yaganiriye na Perezida Kagame ndetse na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Louise Mushikiwabo.

Nyuma y’ibiganiro, Grandi abinyujije kuri Twitter yagaragaje ko yanyuzwe n’umusaruro wabyo.

Yagize ati “Afurika ifite Perezida Paul Kagame wumva akamaro ko gushakira ibisubizo ibibazo by’impunzi. Ndamushimiye ku bw’ibiganiro twagiranye ndetse na Mininisitiri w’Ububanyi n’Amahanga.”

Grandi yagaragaje ko yatangajwe cyane n’amagambo Kagame yamubwiye ati “Nakuye amasomo menshi mu byo nanyuzemo ubwo nari impunzi”

Ku Cyumweru ubwo yasuraga inkambi ya Gihembe icumbikiye impunzi z’abanye-Congo, Grandi yavuze ko kubera igabanuka ry’inkunga zahabwaga, bari kwiga ku bundi buryo bwakwifashishwa kugira ngo zibeho zidategereje guhabwa gusa.

Ati “Tugiye gutangiza uburyo bushya. Tugiye kuvugana na PAM ku bijyanye n’inkunga y’ibiribwa ariko by’umwihariko dukwiye kongera ubushobozi bwabo kugira ngo babashe kwigira. Bamaze imyaka isaga 20 muri iki gihugu, ndatekereza ko iki ari igihe cyo kuba babona imirimo ndetse n’izindi serivisi za Leta.”

U Rwanda rucumbikiye impunzi zisaga 173 000 ziganjemo iz’abanye-Congo n’Abarundi.

Grandi yaganiriye n’abayobozi b’u Rwanda nyuma yo kuganira n’aba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Byitezwe ko arakomereza mu Burundi.

Grandi yaganiriye na Perezida Kagame ndetse na Minisitiri Mushikiwabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza