Umuyobozi wa GS St Famille yatunze agatoki ababyeyi mu gutiza umurindi abanyeshuri bambara impenure

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 13 Gicurasi 2018 saa 12:15
Yasuwe :
0 0

Imyitwarire y’abanyeshuri irimo gusuka imisatsi no kugira ‘mèche’, kwambara amaherena n’udupantaro tubafashe bita “amacupa”, kwisiga ibirungo ku maso no ku minwa (maquillage) ndetse no kwiyogoshesha bidasanzwe, bikunda kugaragazwa nk’ibishobora kubangamira uburere bahabwa mu bigo by’amashuri.

Ibi bituma hari abahitamo kugana mu bigo bimwe kuko bibagabanyiriza igitutu cyo kwitwara uko bashaka bityo ntibabuzwe kwambara amajipo agera hejuru y’amavi n’ibindi.

Mu gushaka kurandura iki kibazo hakunze kugaragazwa ko imizi yacyo ishingiye ku bigo by’amashuri bitita ku banyeshuri, mu gihe hari n’abagaragaza ko biterwa n’imico ababyeyi bagaburira abana mu ngo.

Ubwo IGIHE yasuraga Urwunge rw’Amashuri rwa Saint Famille yasanze muri iki kigo, abanyeshuri b’abakobwa bisize ihina ku nzara n’abambaye amajipo y’impenure bari gusubizwa mu ngo zabo.

Mu kiganiro cyihariye n’Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Saint Famille, Frère Mbandirimba Emmanuel, yagaragaje ko ikibazo cy’abanyeshuri bambara impenure mu kigo ayoboye gitizwa umurindi n’ababyeyi babo.

Yagize ati “Tubaha imyambaro ikwiye ariko bagera mu ngo zabo bitewe n’abo bari kubona babana nabo cyane cyane nk’ababyeyi babo bagashaka kugenda nka bo. Ibyo rero ntabwo tuzigera tubyihanganira na rimwe.”

Yakomeje ati “Nk’uko dutozwa umwari uko yahoze yitwara akambara akaberwa usanga aho Isi iri kugana bari kugenda bata umuco, turi kubasaba kwambara bikwiye nkuko Umunyarwandakazi wa kera yahoze.”

Abakobwa bakunda kwambara impenure n’abahungu b’amapantaro mato biganje mu mwaka wa Mbere kugeza mu wa Gatatu w’amashuri yisumbuye.

Umwarimukazi utarashatse ko izina rye ritangazwa, yavuze ko iyi myambarire ishobora gutuma hari abanyeshuri bashukwa bagaterwa inda.

Yagize ati “Kwambara imyenda nk’iyi bituma bahura n’ibishuko cyane iyo basohotse mu kigo. Mu 2016 hari abanyeshuri batatu bigaga aha batwaye inda zitateganyijwe.”

Mu rugendo yagiriye mu bigo byo mu Mujyi wa Kigali rwo gutangiza umwaka w’amashuri wa 2018 ku wa 22 Mutarama 2017, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye muri Minisiteri y’Uburezi, Munyakazi Isaac, yasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abarimu gukurikirana imyitwarire y’abanyeshuri bigisha kugira ngo barusheho gutanga umusaruro mwiza, ababyeyi n’igihugu babitezeho.

Nyuma yo gusura Ishuri ryisumbuye rya APACE Kabusunzu agasanga abanyeshuri bafite imyitwarire idasanzwe yasabye ubuyobozi kwita ku nyogosho n’imyambarire yabo no kujya birukana ufite ibintu nk’ibyo.

Umunyeshuri yangiwe kwinjira mu kigo asabwa gukura ku nzara ihina yari yasizeho
Ababyeyi batunzwe agatoki ko batiza umurindi abanyeshuri bambara impenure

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza