00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuyobozi w’Ishami rya REG Kabeza yatawe muri yombi

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 8 Nzeri 2021 saa 07:41
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Umuyobozi w’Ishami rya Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) rya Kabeza, ukurikiranweho kwaka ruswa umukiliya kugira ngo amuhe serivisi.

Mu itangazo yashyize kuri Twitter kuri uyu wa 9 Nzeri 2021, RIB yanditse ko uyu muyobozi afungiye kuri Sitasiyo yayo iri i Remera mu gihe iperereza rigikorwa kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Itangazo ryakomeje riti “RIB irashimira abatanze amakuru kugira ngo ucyekwa afatwe, inakangurira abandi bose gukomeza kuyitungira agatoki abafite uwo muco mubi wo kwaka ruswa nk’ikiguzi kugira ngo bahe serivisi abantu bayifitiye uburenganzira.”

Ingingo ya Kane y’Itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13 Kanama 2018 ryerekeye kurwanya ruswa ivuga ko umuntu wese usaba indonke kugira ngo akore, adakora ikiri mu nshingano ze, cyangwa akifashisha imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa ntigikorwe aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse.

Iyo byakozwe kugira ngo hakorwe ikinyuranyije n’amategeko, igihano kiba igifungo kirenze imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .