Umuyobozi ushinzwe imyubakire mu Mujyi wa Kigali yeguye

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 16 Gicurasi 2018 saa 05:09
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’Ishami ry’imyubakire mu Mujyi wa Kigali, Dr Alphonse Nkurunziza, yeguye ku mirimo ye ku wa 16 Gicurasi 2018.

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Bruno Rangira, yatangarije IGIHE ko Dr Nkurunziza yashyikirije ibaruwa y’ubwegure bwe Umuyobozi w’agateganyo w’Umujyi wa Kigali.

Rangira yakomeje avuga ko muri iyo baruwa Dr Nkurunziza yavuze ko yeguye ku “mpamvu ze bwite”.

Iyi mpamvu y’ubwegure bw’uyu muyobozi ushinzwe imyubakire mu Mujyi wa Kigali itanzwe ikurikira indi nkayo y’uwari Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pascal Nyamulinda, weguye muri Mata 2018; hakazatorwa umushya ku wa 25 Gicurasi 2018.

Umwanya w’Umuyobozi w’Ishami ry’imyubakire muri Kigali wo ntutorerwa, upiganirwa mu bizamini ku bize ibijyanye nawo.

Dr Alphonse Nkurunziza weguye ku mwanya w'Umuyobozi w'Ishami ry'imyubakire mu Mujyi wa Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza