Umuyobozi mushya wa Rotary Club Kigali Mont Jali yijeje ubufatanye mu guhindura imibereho y’abaturage

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 31 Nyakanga 2019 saa 12:13
Yasuwe :
0 0

Handika Gerard yahawe inshingano zo kuyobora Rotary Club Kigali Mont Jali muri manda y’umwaka wa 2019/2020, yizeza ko azongera imbaraga mu mishinga igamije guhindura imibereho y’Abanyarwanda.

Umuhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Handika na Kabandana Aimé yasimbuye wabereye muri Lemigo Hotel ku wa 30 Nyakanga 2019.

Witabiriwe n’abarimo abayobozi ba Rotary Clubs zikorera mu Rwanda na bamwe mu banyamuryango bazo.

Ubusanzwe rotary clubs zifasha Isi mu bijyanye no kunoza imitangire y’amazi meza, ireme ry’uburezi, kurwanya ibyorezo nko guhashya indwara y’imbasa, guhashya ubujiji n’ubukene, kurengera ibidukikije no guharanira amahoro hagamijwe guteza imbere imibereho y’abaturage n’ibindi.

Rotary Club Kigali Mont Jali yabonye umuyobozi mushya yashinzwe mu 1999; ni imwe muri esheshatu ziri mu Rwanda zirimo Rotary Club Musanze, Kigali Virunga, Kigali Doyen, Gasabo na Butare.

Handika wahawe kuyiyobora yashimye icyizere yagiriwe, ashimangira ko azakomeza kubakira ku mishinga yatangijwe.

Yagize ati “Umushinga wacu ukomeye ni ugufasha abana batishoboye gukomeza amashuri. Umaze amezi atatu utangiye ku bufatanye na Rwanda Children Educational Foundation (RCEF), uzaca mu babyeyi na bo bajye bafasha abana babo ariko twabahaye amafaranga.”

Yavuze ko hari indi mishinga ikiri mu nyigo yizeye ko izashoboka kuko “Nta cyagerwaho hatabayeho umusanzu wa buri munyamuryango. Hari imishinga igikomeza, nzakorana umurava no mu guhanga indi.’’

Mu mishinga Handika azitaho muri manda ye harimo uwo kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi, gutanga imirasire y’izuba mu baturage, kuhira no gukusanya inkunga izatangwa mu kigega cya Rotary International aho buri munyamuryango asabwa $100 ku mwaka, azashorwa mu guhangana n’imbasa.

Yakomeje ati “Nta kidashoboka mu gihe hari abanyamuryango bafite umurava wo gukora. Nkuko mubizi, insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni ukwihuza kwa Rotary n’Isi. Uko turi, ururimi tuvuga, umuco wacu, duhuriye ku ntego imwe yo kubaka Rotary ikaba umuryango ukomeye.’’

Muri manda y’umwaka yahawe kuyobora, Handika azafatanya na Kabandana Aimé wagizwe wagizwe Visi Perezida, Mugunga Albert wahawe inshingano z’Ubwanditsi n’abandi.

Rotary Club Kigali Mont Jali buri mwaka abayigize bakora ibikorwa bitandukanye birimo gusura ibigo by’amashuri no kubiha ibikoresho bitandukanye, kwishyurira mituweli abatishoboye ndetse n’ibindi mu gikorwa gihurirana na Noheli.

Umuyobozi wa Rotary Club mu Rwanda, ADG Rugera Jeannette, usanzwe ari n’umunyamuryango wa Rotary Club Kigali Mont Jali yijeje umuyobozi mushya kuzamuba hafi mu nshingano yahawe.

Ati “Izi nshingano zisaba ubwitange. Ntibyoroshye kuyobora club ariko ku bw’umurava wawe twizeye ko uzabigeraho. Tuzakuba hafi kandi tuzagufasha. Iyo ukora ibikorwa bifitiye abandi akamaro na we uba witeza imbere.’’

Yahaye umukoro buri munyamuryango wa Rotary mu Rwanda ko nibura yashaka abandi babiri mu kurushaho kwaguka.

Handika we yiyemeje kongera abanyamuryango bane mu mwaka we nk’umuyobozi aho azibanda cyane ku rubyiruko rwo mbaraga z’igihugu.

Mu Rwanda, Rotary Club y’u Rwanda igizwe n’abanyamuryango basaga 100.

Rotary Club Kigali Mont Jali [yabyawe na Rotary Club Kigali Doyen] iheruka kwizihiza imyaka 20 imaze ishyigikira ibikorwa bigamije guteza imbere imibereho y’Abanyarwanda; aho yakoresheje arenga miliyari 1 Frw.

Rotary International ari nayo ishamikiyeho izindi zikorera ku Isi yashinzwe na Paul Percy Harris ku wa 23 Gashyantare 1905. Ifite abanyamuryango barenga miliyoni 1,2 muri clubs 35, 000 mu bihugu n’uduce birenga 220.

Handika Gerard wagizwe Umuyobozi mushya wa Rotary Club Kigali Mont Jali yitabiriye umuhango yaherewemo ububasha ari kumwe n'umugore we n'umwana wabo
Umuyobozi wa Rotary Club mu Rwanda, Rugera Jeannette, usanzwe ari n'Umuyobozi wa Greenwich Hotel ni we wari umushyitsi mukuru
Uyu muhango wabereye muri Lemigo Hotel
Kabandana Aimé wari Perezida wa Rotary Club Kigali Mont Jali mu mwaka wa 2018/2019 yagiriwe icyizere ahabwa inshingano zo kuba Visi Perezida
Mugunga Albert yahawe inshingano zo kuba Umwanditsi wa Rotary Club Kigali Mont Jali
Rugera Jeannette yashyikirije Handika icyemezo cy'ishimwe
Handika yiyemeje kuzamura umubare w'abanyamuryango ba Rotary Club yahawe kuyobora mu gukomeza gushaka amaboko yunganira abayisanzwemo
Handika Gerard yashyikirijwe ububasha bwo kuyobora Rotary Club Kigali Mont Jali muri manda y’umwaka wa 2019/2020
Handika Gerard yijeje kongera imbaraga mu gushyigikira imishinga igamije iterambere ry'Abanyarwanda muri rusange
Umuyobozi wa Rotary Club mu Rwanda, ADG Rugera Jeannette, yambika indangabubasha Handika Gerard wahawe kuyobora Rotary Club Kigali Mont Jali
Mu kanyamuneza kenshi bahise bafata ifoto y'urwibutso
Umuyobozi wa Rotary Club mu Rwanda, ADG Rugera Jeannette, yamenyesheje abitabiriye uyu muhango ko Guverineri wa Rotary Club mu Karere ka 9150 gahuriramo ibihugu 10 birimo n’u Rwanda agiriye kugirira urugendo rw'icyumweru mu rwa Gasabo
Handika Gerard yari agaragiwe n'umugore we n'umwana wabo
Abitabiriye uyu muhango bafashe ifoto y'urwibutso nyuma y'ihererekanyabubasha

Amafoto: Niyonzima Moses

Video: Hakizimana Alain


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza