Amakuru IGIHE ifite ni uko Rees Kinyangi Lulu yatawe muri yombi tariki 2 Ukwakira 2024. Aya mafaranga ashinjwa kunyereza afitanye isano na 'Nobilis Apartment' isanzwe ari iya Sonarwa General Insurance.
Uyu mugabo yatawe muri yombi hamwe na Aisha Uwamahoro wari usanzwe ari umucungamutungo w’iyi 'Apartment'.
Itabwa muri yombi ry’aba babiri ryemejwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, wabwiye IGIHE ko “Ni ukuri. Bakurikiranyweho kunyereza umutungo no gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro."
Kugeza ubu dosiye yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha nubwo iperereza rikomeje.






Ibitekerezo 0