Umuvunyi yakebuye abayobozi bitwaza kubura umwanya ntibakemure ibibazo by’abaturage

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 20 Ukwakira 2018 saa 05:43
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Umuvunyi rwasabye abayobozi ku nzego z’ibanze kwita ku bibazo by’abaturage bakabikemura ku gihe, kuko hari byinshi usanga bimaze igihe bitarakemuwe ababishinzwe bakavuga ko babiburiye umwanya.

Byavugiwe mu Karere ka Huye ku wa Gatanu tariki ya 19 Ukwakira 2018 ubwo Urwego rw’Umuvunyi rwasozaga igikorwa cy’iminsi itatu rumazemo iminsi muri ako karere, cyo kwegera abatuye mu mirenge babakemurira ibibazo.

Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane, Yankurije Odette, yavuze ko bakiriye ibibazo byinshi birimo n’ibyo abayobozi ku nzego z’ibanze bagombye kuba barakemuye kera.

Ati “Ikibazo kigihari ni uko usanga hari ibibazo inzego ziba zizi ariko bitarakemutse. Hari n’ababa bavuga ngo tuba dufite akazi kenshi umwanya wo kurangiza imanza ntuboneke.”

“Icyo tubasaba ni uko muri ako kazi kenshi no gukemura ibibazo by’abaturage nacyo cyaba icyo baha umwihariko wo kwitaho, kuko ntacyo byaba bimaze gukora ibindi ngo wibagirwe gukemurira abaturage ibibazo.”

Yankurije yavuze ko bageze mu mirenge yose igize Akarere ka Huye uko ari 14, bakakira ibibazo by’abaturage bigera kuri 350 byibanda ku butaka n’irangizwa ry’imanza.

Ati “Ku wa Gatatu no ku wa Kane twakoreye mu mirenge icyenda, twakiriye ibibazo 249. Ibigera ku 101 byabonewe ibisubizo cyangwa bihabwa umurongo mu gihe ibindi 106 bigikurikiranwa.”

Avuga ko hari ibibazo 24 Urwego rw’Umuvunyi rwiyemeje gukurikirana by’umwihariko kubera imiterere yabyo.

Yagiriye inama abaturage ko igihe bafite ibibazo bakabona urwego rumwe rutabikemuye bajya babijyana ku rwego rurukuriye.

Mukamunanira Genereuse ni umwe mu bari bafite ibibazo, icye kikaba kirebana n’isambu.

Ati “Kuva mu mwaka 1996 nakigejeje ku bayobozi ntibagikemura ahubwo bagahora bansiragiza. Iyi gahunda y’Urwego rw’Umuvinyi ibaye kenshi hari byinshi byakemuka kuko hari ubwo abayobozi baturangarana.”

Gahunda y’Urwego rw’Umuvunyi yo kwegera abaturage aho batuye mu mirenge no kubakemurira ibibazo yatangiye mu mwaka wa 2004 kuva urwo rwego rwajyaho.

Nyuma yo kuva muri Huye, mu cyumweru gitaha kuva ku wa kabiri bazakomereza mu Karere ka Karongi.

Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane, Yankurije Odette yakiriye ibibazo by'abaturage mu Karere ka Huye
Abaturage bagaragaje ibibazo birimo ibyashoboraga kuba byarakemuwe kera ariko ntibikorwe
I Huye hakiriwe ibibazo bigera kuri 350
Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane, Yankurije Odette yagiye ahita asubiza bimwe mu bibazo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza