Umutoza Antoine Hey yikuyeho ikimwaro cyo gutsindwa na Kenya asezeranya impinduka kuri Zanzibar

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Ukuboza 2017 saa 06:56
Yasuwe :
0 0

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Antoine Hey, utarigarurira imitima y’Abanyarwanda kuva yahabwa Amavubi, nyuma yo gutsindwa na Kenya mu mukino wa mbere wa Cecafa yatangaje ko byatewe no kwakirwa nabi no kudahabwa ibiryo, asezeranya ko hagomba kuba impinduka ku mukino wa kabiri wa Zanzibar.

Amavubi yatsinzwe na Kenya ibitego bibiri ku busa mu mukino wa mbere wa Cecafa Senior Challenge Cup 2017 ku Cyumweru tariki 3 Ukuboza wabereye Kakamega, agomba kugaruka mu kibuga kuri uyu wa Kabiri ahura na Zanzibar mu mukino wa kabiri ubera mu Mujyi wa Machakos kuri Kenyatta Stadium.

Aganira n’abanyamakuru mbere y’uyu mukino, Hey yabanje kugaruka ku mpamvu zatumye u Rwanda rutsindwa na Kenya kandi ubundi ari ikipe afata nk’itari ku rwego rwo kurutsinda.

Yagize ati “Umukino wa mbere wari ugoye cyane atari ukubera ikipe twakinaga kuko mu bihe bisanzwe Kenya twayitsinda, byatewe n’izindi mpamvu. Murabizi abakinnyi bacu bari bananiwe cyane kubera ingendo zo kuva i Kigali bajya i Nairobi, kuva i Nairobi bajya aho umukino wabereye [Kakamega].”

Yakomeje agira ati “Twakiriwe nabi, nabi cyane, nta biryo twahawe, twagombye kugurira abakinnyi ifunguro ku giti cyacu, ibi byose byakoze abakinnyi mu mutwe. Twabonye abakinnyi bananiwe cyane mu gice cya mbere cy’umukino ari naho twatakarije umukino. Bagerageje ibishoboka byose biranga.”

“Mu gice cya kabiri imvura imaze kugwa bagaruye akabaraga batangira gukina ariko mu gihe twumvaga dushaka igitego cyatugarura mu mukino, twahise tubona ikarita itukura. Ntibacitse intege, bakomeje gusatira ariko ntabwo wari umunsi wacu.”

Hey yanakomoje ku misifurire yatumye u Rwanda ruterwa penaliti atemera n’ikarita itukura avuga ko itari ikwiye ariko yongera ko ibi amaze kubimenyera kuko aho Amavubi agiye gukina hose abasifuzi bayabonerana.

Yanashyize akabazo ku bategura Cecafa yibaza uburyo bategura umusifuzi ku mukino uhuza ibihugu bihuriye mu itsinda n’icyo akomokamo [Umunya- Zanzibar], avuga ko nta muntu uzi umupira wabikora.

Hey yizeje ko kuri uyu wa Kabiri agomba gukinisha abakinnyi bose batagaragaye mu mukino wa mbere, kubera ibibazo by’imvune umunaniro, kwakirwa nabi n’ibindi ikipe irimo bitoroshye ariko bikaba no mu rwego rwo gukomeza kubazamurira urwego rw’amarushanwa bose, bitegura imikino ya CHAN 2018 iteganyijwe mu kwezi gutaha.

Abakinnyi 11 bashobora kubanza mu kibuga Amavubi ahanganye na Zanzibar

Umunyezamu: Kimenyi Yves

Ba myugariro: Ombolenga Fitina, Rugwiro Herve, Mbogo Ally, Imanishimwe Emmanuel

Abo hagati: Niyonzima Ally, Niyonzima Olivier Sefu, Imran Nshimiyimana

Ba rutahizamu: Muhadjiri Hakizimana, Maxime Sekamana na Nshuti Innocent

Antoine Hey yasezeranyije abanyarwanda intsinzi kuri Zanzibar

IGIHE


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza