Umutingito ukomeye wakuye benshi umutima i Kigali (Amafoto+Video)

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 10 Nzeri 2016 saa 03:02
Yasuwe :
0 0

Umutingito wumvikanye mu bice bitandukanye by’igihugu no mu Karere wabaye ahagana saa munani n’igice kuri uyu wa Gatandatu wateye ubwoba benshi by’umwihariko i Kigali, biviramo umusore w’Umunyakenya uri mu kigero cy’imyaka 30 y’amavuko guhungabana kubera ubwoba.

Uyu musore yari acumbitse muri Hotel 2000 mu igorofa ya gatatu hamwe na bagenzi be b’abubatsi bakomoka muri Kenya.

Umutingito wamaze hafi umunota wateye ubwoba benshi unatuma bamwe mu bacumbitse muri iyi hotel basohoka igitaraganya bambaye utwenda tw’imbere, abandi basohoka mu nyubako bakoreramo cyane cyane amagorofa, batanguranwa kugera hanze.

Hari bamwe bahise batangira imodoka ngo zibatware batazi aho ziva n’aho zigana.

Usibye mu mujyi wa Kigali no mu zindi Ntara z’u Rwanda uyu mutingito wahageze kandi ufite ubukana.

Ahenshi wageze wari ku gipimo cya 5.7 nk’uko byagaragajwe ku mbuga nkoranyambaga.

Umutingito nk’uyu uherutse kumvikana mu Rwanda no mu karere tariki ya 4 Gashyantare uyu mwaka, uri ku kigero cya 5.1 (5.1 magnitude).

Uherutse guca ibintu ugasiga benshi batakaje ubuzima mu Butaliyani yari ku gipimo cya 6.4.

Uyu mutingito ntiwagarukiye mu bihugu byo muri aka karere gusa kuko no ku yindi migabane y’isi wahageze, mu bihugu bigera kuri 96.

Urugero ni muri Leta ya Nikiski na Alaska yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho wari uri ku gipimo cya 2.1.Mu mijyi inyuranye yo muri Indonesia na ho wahageze ku gipimo cya 4.7, muri Nouvelle Zelande ku gipimo cya 4.8 ndetse n’indi mijyi yo mu bihugu bya Mexique, Equateur, u Buyapani, Nepal n’ahandi.

Muri Tanzania hari inzu zasenyutse
Uyu mutingito wangije inzu muri Tanzania
Ikarita igaragaza ibice by'isi byagezemo umutingito uyu munsi n'igipimo wari uriho
Muri Tanzania na ho wari ku gipimo cya 5.7
Mu bihugu byo mu Karere nka Uganda naho wahageze

Amafoto:Thamimu Hakizimana


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza