Umutekano muke muri Nigeria utumye u Rwanda rwakira inama Nyafurika y’amakoperative

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 15 Nzeri 2016 saa 07:45
Yasuwe :
0 0

Tariki ya 28 kugeza tariki ya 31 Ukwakira u Rwanda ruzakira inama Nyafurika y’amakoperative bitewe n’uko Nigeria yagombaga kuyakira yacyemanzwe umutekano kubera umutwe w’Iterabwoba wa Boko Haram.

Ku nshuro ya 12 inama rusange y’amakoperative muri Afurika ICA-Africa (International Co-operative Alliance) iba rimwe mu myaka ibiri igiye kubera mu Rwanda atarirwo rwari rutahiwe kuko rwo rwaherukaga kuyakira muri 2012.

Mu nama y’abahagarariye urugaga Nyarwanda rw’Amakoperative ku myiteguro igomba gukorwa kugira ngo u Rwanda ruzaseruke neza mu kwakira iyi nama,Umuyobozi w’Urugaga Nyarwanda rw’Amakoperative mu Rwanda, Katabarwa Augustin yatangaje impamvu u Rwanda arirwo ruzayakira ndetse n’icyo rwiteguye kuzasangiza ibindi bihugu bya Afurika.

Ati “Twebwe twaherukaga kwakira iyi nama muri 2012, kubera ko ari inama iba rimwe mu myaka ibiri sitwe twari dutahiwe, iyi yo muri 2016 yagombaga kuzabera muri Nigeria ariko kubera ibibazo by’umutekano bivugwayo , iyo nama izakirwa n’u Rwanda.”

Yakomeje avuga ko binyuze muri filime mbarankuru ngufi, bazasangiza abazitabira iriya nama urwego amakoperative agezeho mu Rwanda mu kwiteza imbere, mu kugira uruhare mu bikorwa remezo ndetse ko bazanagaragaza aho umushinga wo gutangiza banki y’amakoperative ugeze (cooperative Bank).

Ati “ Ntabwo twabatambagiza ibyo twagezeho byose kuko igihe cyaba ari gito ariko tuzabereka filime ngufi ikubiyemo uko amakoperative ahagaze ibyo yagezeho n’ibyo ateganya gukora. Ibikorwa byacu birivugira ni nayo mpamvu baba baduhisemo kuba baza gukorera inama mu Rwanda.”

Katabarwa Augustin, Umuyobozi w'impuzamashyirahamwe y'amakoperative mu Rwanda

Katabarwa avuga ko bidahindutse umushianga wo gutangiza banki ihuriweho n’amakoperative waba watangiye muri 2018 kuko ubu hatangiye uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga muri za Sacco kugira ngo aho umuturage wese yaba ari abashe kubikuza amafaranga ye kandi ko bizakorana niyo banki.

Nzabonimpa Anselme wari uhagarariye federasiyo y’abakora ubworozi bw’inzuki mu Rwanda nawe ashimangira ko iyi nama ari andi mahirwe abanyarwanda babonye ngo bigire ku byo abandi bagezeho.

Ati “ Hari ibyo bazatwigiraho ariko natwe hari ibyo tuzabigiraho kugira ngo amakoperative akomeze guteza imbere ibihugu.”

Urugaga Nyarwanda rw’amakoperative rugizwe na federasiyo 14 harimo abarobyi, abamotari, abahinzi, aborozi n’abandi. Uru rugaga rwashinzwe mu 2010 kugira ngo rwongerere ubushobozi n’ubumenyi amakoperative ye kujya akorera mu bihombo.

Nzabonimpa Anselme uhagarariye federasiyo y'abarozi b'inzuki mu Rwanda
Abayobozi ba za federasiyo z'amakoperative barebeye hamwe imyiteguro yo kwakira inama nyafurika y'amakoperative

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza