Kwamamaza

Umutekano ku bibuga by’indege hirya no hino urageramiwe; i Kanombe bite?

Yanditswe kuya 8-08-2016 saa 12:39' na Cyprien Niyomwungeri


Mu mezi atatu gusa y’umwaka wa 2016 ibibuga bibiri by’indege byo ku mugabane w’i Burayi byagabweho ibitero n’abiyahuzi, ibi bikorwa byateye ubwoba binaca igikuba mu batuye uwo mugabane n’Isi muri rusange, kuko byahitanye ubuzima bw’abantu 75 abandi 365 bagakomereka.

Muri Werurwe ku kibuga cya Zaventem i Bruxelles hatewe ibisasu bibiri mu cyumba abantu bagiye gufata indege bategererezamo. Bidateye kabiri muri Kamena, ikibuga cya 11 ku Isi mu kunyurwaho n’abagenzi benshi, Atatürk i Istanbul muri Turikiya giterwamo ibisasu bibiri kimwe giturikira hanze y’amarembo abagenzi basohokeramo, ikindi aho basakira abagiye kwinjira mu kibuga.

Mbere y’aho, hari ibindi bitero byasize ibikomere ku mitima ya benshi harimo icyo ku kibuga cy’indege cya Jinnah muri Pakistan cyahitanye abagera kuri 36 mu 2014, icya Beijing na Wichita muri 2013, Madrid muri Espagne, Glasgow muri Ecosse n’ahandi.

Ibi bitero akenshi byigambwa n’imitwe y’iterabwoba, ntibyateye igishyika ngo bice n’igikuba mu Banyaburayi gusa, kuko no ku yindi migabane nka Afurika na Aziya ibamo imitwe nka Islamic State, Boko Haram na Al Shabaab, hatangiye gutekerezwa kabiri ku bijyanye n’umutekano ku bibuga by’indege.

Kuba maso bifite ishingiro kuko byagaragaye ko ibibuga by’indege muri Afurika nabyo byakwibasirwa, ubwo umwaka ushize icya Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyagabweho igitero abantu babiri bakahasiga ubuzima.

Kuki ibibuga by’indege bihora mu mboni z’ibyihebe?

Hari impamvu eshanu zifatwa nk’imvano yo kuba ibibuga by’indege hirya no hino ku Isi byibasirwa n’imitwe y’iterabwoba.

Hari ukuba ari ahantu hakoranira abagenzi benshi baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku Isi. Iyi mpamvu ikurura ibyihebe igatuma bigaba ibitero kugirango byice ndetse binakomeretse benshi bityo bivugwe bimenyekane. Ikindi ni uko ariyo nzira yoroshye ituma bibasha kubiba ubwoba no gutitiza abatuye Isi yose.

Impamvu ya Kabiri ni uko ku bibuga by’indege byinshi basakiramo imbere gusa. Ibyinshi abagenzi barinjira ugasanga hari umurongo munini w’abategereje gusakwa, ibi bitanga icyuho kuko umwiyahuzi aturitsa igisasu ataravumburwa bityo akagera ku ntego ye.

Aho bidashoboka ni ku bibuga by’indege uva mu modoka bakagusaka mbere y’uko utambuka ku rwinjiriro rwa mbere ruri hanze y’ikibuga.

Impamvu ya gatatu ni uko hari ibibuga by’indege bidashyirwaho abashinzwe umutekano mu buryo bweruye kugirango abashyitsi nibahagera badahita bakubitana nabo bakikanga.

Gushaka kugaragaza ko igihugu runaka nta mutekano uhaba kugirango abakigendereraga bagicikemo, ni indi mpamvu ituma ibyihebe bigaba ibitero ku bibuga by’indege.

Nkiyo ikibuga kigabweho igitero, abatuye Isi bagira ubwoba n’impungenge bigatuma n’uwatekerezaga gukora urugendo runyura kuri icyo kibuga abireka cyangwa akagenda yikandagira, yatereye icyizere inzego z’umutekano z’icyo kibuga.

Ese i Kanombe bihagaze bite?

Guverinoma y’u Rwanda irajwe ishinga no kwagura Ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali [Kanombe], kugirango kirusheho kwakira abagenzi benshi bagera nibura kuri miliyoni 1.5 buri mwaka.

Iki kibuga kibarirwa ku mwanya wa karindwi mu bibuga by’indege bigezweho muri Afurika, cyaragutse ndetse aho abagenzi binjirira n’aho basohokera haratandukanywa mu rwego rwo kubungabunga umutekano.

Aho gusakira abagenzi hariyongereye hava ku icyenda hagirwa 16 kugirango abagenzi ntibakererwe. Ubwinjiriro bwose ubusangaho abasirikare n’abapolisi barinze umutekano biyongera kuri Camera nyinshi z’ubwoko butandukanye.

Iyo ugeze ku kibuga cy’indege ugiye kwinjira nk’umugenzi, ubanza kwereka urwandiko rw’inzira [Passport] rwawe abashinzwe umutekano, hanyuma ibikapu byawe ukabishyira hasi, imbwa zabigenewe zikabisaka zinukiriza ko haba harimo ibisasu cyangwa imbunda mbere y’uko yinjira.

Ibi ntibisanzwe ahandi kuko usanga ho basaka abamaze kwinjira mu nyubako z’ibibuga by’indege. Ikindi kandi ahenshi biragoye kubona abagenzi basakishwa imbwa ku bibuga by’indege, nkuko i Kanombe bikorwa.

Nyuma yo gufata itike no kwerekana urwandiko rw’inzira ugatererwaho kashe yemeza ko usohotse mu gihugu, utegereza ko igihe cyo guhaguruka kw’indege iri bugutware kigera, ukongera kunyura mu bindi byuma [Scanner] bibiri hamwe n’ibikapu byawe winjirana mu ndege. Mu guca mu byuma bisaka, inkweto uba wazikuyemo, isaha, umukandara n’ibindi bifite aho bihuriye n’ibyuma. Mu gihe utegereje amasaha yo guhaguruka, uba wicaye hafi y’umuryango [gate] ujyanye n’aho uri bwerekeze.

Tugarutse ku bukana bw’umutekano w’inyuma y’ikibuga cy’indege, ubusanzwe hari umuhanda uca munsi y’uruzitiro rwacyo, aho uba wegereye cyane inyubako yacyo y’ingenzi. Kuri ubu uwo muhanda warimuwe ku buryo abatuye cyangwa bagenda mu duce twa Kanombe basigaye banyura kure y’ikibuga byisumbuyeho.

Nkuko n’inzego z’umutekano mu gihugu zibyemeza, nta gushidikanya ko ikibuga cy’indege cya Kigali kibungabunzwe bihagije kuko umutekano wacyo usigaye urindwa hafi n’inzego zicunga umutekano zose mu gihugu zifatanyije. Iyo uhatambagiye ubasha kuhasanga polisi ndetse n’ingabo zo muri wa mutwe udasanzwe urinda Umukuru w’Igihugu, bigaragaza imbaraga zashyizwe mu kuwurinda.

Umudendezo i Kanombe ku Kibuga cy’Indege ushimangirwa na ACP Celestin Twahirwa wabwiye IGIHE ati ‘umutekano wo ku kibuga cy’indege urarinzwe. Abanyarwanda bahumure twe nta kibazo dufite.’

Aho abagenzi basakirwa
Gusakwa bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga
Abanyacyubahiro bafite umwanya wihariye bategererezamo indege
Tapis Roulant abagenzi bazamukiraho bagiye aho bategerereza indege
Aho abagenzi bategerereza mbere y'uko binjira mu ndege
Aho abagenzi bafatira imizigo yabo
Hari gahunda yo kwagura iki kibuga ku buryo cyakira abantu miliyoni 1.5 buri mwaka
Ikibuga cy'Indege cya Kigali gifite imodoka zihariye zishobora gutanga ubutabazi nko kuzimya inkongi mu gihe bibaye ngombwa
RwandAir hamwe n'izindi kompanyi z'indege nka Kenya Airways, Ethiopian, Brussels , Turkish Airlines, KLM n'izindi zifashisha iki kibuga

Amafoto: Rwanda Civil Aviation Authority


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Thursday 29 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved