Kwamamaza

Umutekamutwe yafashwe yiyita umupolisi wo mu muhanda

Yanditswe kuya 6-09-2016 saa 07:17' na IGIHE


Umutekamutwe wari umaze igihe arya amafaranga y’abaturage yiyita umupolisi wo mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda yatawe muri yombi nyuma y’igihe abeshya abantu ko yabafasha kwandikisha impushya zo gutwara ibinyabiziga mu gihe bamuhaye amafaranga runaka.

Uyu yafashwe tariki ya 27 Kanama 2016 nyuma y’uko hari bamwe mu baturage batanze ibirego byabo kuri Polisi ikorera mu Mujyi wa Kigali, ko batwawe amafaranga muri ubu buryo.

Umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda CIP Emmanuel Kabanda yagize ati “Yiyitaga umupolisi ukorera mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, noneho akajya ahamagara abantu ababwira ko Polisi yagabanyije amafaranga ku bantu batsindiye impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga bifuza kuzandikisha bifashishije uburyo busigaye bukoreshwa bwitwa Irembo”.

Uyu mutekamutwe yabeshyaga abantu, aho yababwiraga ko kuba afite ibyo akora muri polisi, byatuma abafasha kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga ku buryo bworoshye.

CIP Kabanda yakomeje avuga ko uyu mutekamutwe yatse abantu batatu amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 35 buri wese, kugira ngo abafashe kwandikisha impushya zabo za burundu zo gutwara ibinyabiziga babinyujije kuri serivisi z’Irembo.
Aba bantu yatekeye umutwe bari bariganye mu mashuri, ku buryo bari baziranye, bityo bikaba byaramworoheraga kubumvisha ko hari ibyo yabafasha.

Ubwo bamaraga kuyamuha yabahaga imibare (codes) itari iy’ukuri, hanyuma mu gihe barimo gusaba serivisi zo kwandikisha impushya zabo batsindiye babinyujije mu buryo bw’Irembo bagasanga bidashoboka.

Nyuma yo kuvumbura ko amafaranga yabo yariwe, bahise biyambaza Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, maze nayo bidatinze ifata uriya mutekamutwe, ubu akaba afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kimihurura, mu gihe iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane niba hari abandi bariwe amafaranga yabo kuri ubu buryo.

CIP Kabanda yagize ati “Polisi y’u Rwanda ntikoresha abatekamutwe cyangwa se ibisambo nk’uyu wafashwe cyangwa abandi. Serivisi yose umuntu akeneye arayihabwa kandi akayibona ku giti cye nta kunyura ku muntu runaka, kandi n’amafaranga yo kwandikisha uruhushya rwa burundu rwo gutwara ikinyabiziga ntiyigeze ahinduka ngo ave ku bihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda.”

Yasabye abaturage gukomeza kujya batanga amakuru igihe cyose babonye umuntu witegura gukora ibyaha bitandukanye kugira ngo habeho kuburizamo no gufata abo banyabyaha banyuranye.

Uyu mutekamutwe icyaha nikimuhama, ibihano yahabwa bikubiye mu ngingo ya 318 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, aho igira iti “Umuntu wese, abigiriye kwambura ikintu icyo ari cyo cyose cy’undi, agatuma bakimuha ari uko akoresheje amayeri y‟ubwambuzi, wiyitirira amazina atari yo cyangwa imirimo adafitiye ububasha cyangwa agira ngo yizeze icyiza cyangwa atinyishe ko hari ikizaba kibi maze akambura undi imari ye yose cyangwa igice cyayo, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu kugeza ku myaka itanu n‟ihazabu y‟amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu kugeza kuri miliyoni eshanu”.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Monday 26 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved