Umusoro ku nzoga zengeshwa ibyakorewe mu Rwanda ushobora kugabanyuka

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 9 Nyakanga 2019 saa 12:31
Yasuwe :
0 0

Guverinoma yatangije umushinga w’Itegeko ugamije kugabanya umusoro ku byaguzwe w’nzoga na vino byengerwa mu Rwanda hifashishijwe ibyakorewe mu Rwanda.

Byatangajwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana kuri uyu wa Mbere ubwo yasabaga Inteko Ishinga Amategeko, kwemeza ishingiro ry’umushinga w’itegeko rishyiraho umusoro ku byaguzwe.

Umusoro ku byaguzwe wakwa ibicuruzwa bimwe na bimwe byatumijwe mu mahanga n’ibikorerwa mu Rwanda. Akenshi wakwa ibicuruzwa bifatwa nk’ibyo kwishimisha nk’inzoga, itabi n’ibindi.

Ubusanzwe inzoga (byeri) zose zengerwa mu Rwanda kimwe n’iziva mu mahanga zacibwaga umusoro ku byaguzwe ungana na 60 %, naho vino zigacibwa umusoro ungana na 70%.

Mu itegeko rishya, mu gihe inzoga yengewe mu Rwanda 70% by’ibiyigize ukuyemo amazi ari ibyaturutse mu Rwanda izajya itanga umusoro ku byaguzwe wa 30%.

Vino yengewe mu Rwanda, mu gihe 70% by’ibiyigize byaturutse mu Rwanda ukuyemo amazi, nayo izajya isora 30 %.

Inzoga cyangwa vino ibizigize byaturutse mu mahanga bizakomeza gusora uko byari bisanzwe.

Minisitiri Ndagijimana yavuze ko byose bigamije guteza imbere ibyakorewe mu Rwanda.

Yagize ati “Bizafasha kubera ko nk’abakora byeri nka Skol na Bralirwa hari ibintu bajyaga bashaka hanze byo gukoresha nk’ingano cyangwa amasaka n’ibindi binyampeke. Nibabona ubu buryo bwo kuborohereza, bizatuma bagura ibintu byinshi mu gihugu. Bizateza imbere ubuhinzi bw’ibyo bicuruzwa kandi bakoresha ibintu byinshi cyane.”

Ndagijimana yavuze ko ari nako bimeze ku bakora vino kuko bimaze kugaragara ko mu Rwanda abakora vino nziza bamaze kwiyongera.

Yavuze ko kandi bizafasha igihugu kubika amadevize yajyaga hanze agiye kugura ibyo bikoresho byifashishwa mu kwenga inzoga.

Zimwe mu nganda zikomeye mu Rwanda zatangiye kwifashisha ibyakorewe mu Rwanda mu kwenga inzoga.

Nka Bralirwa ifite intego yo kuba mu 2020, 60 % by’ibyo ikoresha yenga inzoga bizaba ari ibyakorewe mu Rwanda.

Ntabwo Minisitiri Ndagijimana yigeze atangaza niba kugabanya umusoro bizajyana no kumanura ibiciro by’izo nzoga.

Itegeko rishya riteganya ko ibindi binyobwa nka Fanta umusoro ku byaguzwe ukomeza kuba 39 % kuko ibizikoreshwaho ibyinshi biva mu mahanga, imitobe y’imbuto (jus) izajya icibwa 5 % naho amazi yo mu ruganda acibwe 10 %.

Imibare ihari igaragaza ko mu mwaka wa 2011 mu Rwanda hanyowe inzoga za miliyari 202.9 Frw, izavuye hanze zifite agaciro ka miliyari 11.8 Frw naho izoherejwe hanze zifite agaciro ka miliyari 2.5 Frw.

Minisitiri Dr Ndagijimana yavuze ko hagamijwe guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza