00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umusore umaze imyaka icumi yaravunitse arasaba ubufasha bwo kuvurwa

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 3 Nzeri 2021 saa 05:35
Yasuwe :
0 0

Tumoro Alphonse ni umusore w’imyaka 29 uvuka mu Mudugudu wa Rwantare mu Murenge wa Kigina mu Karere ka Kirehe; amaze imyaka 10 ateguka biturutse ku mpanuka y’igiti cyamuguye ku ijosi.

Ibi byabaye ubwo yari afite imyaka 18 atwaranye igiti n’undi muntu aza kukirekura atamubwiye kimugwa ku ijosi ahita agagara umubiri wose, ubu imyaka 10 irashize atava aho ari.

Uyu musore yabwiye Radio1 ko yamaze imyaka irindwi arwariye mu Bitaro by’Akarere ka Kirehe nyuma akaza kubona umugiraneza umujyana kumuvuriza i Kigali kugeza ubu akaba ari ho arwariye mu Karere ka Kicukiro.

Uyu mugiraneza akimugeza i Kigali yamujyanye kumuvuriza mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), abaganga bamubwira ko imvune yagize yakize ahubwo asigaje gukorerwa massage kugira ngo ingingo z’umubiri zirambuke.

Tumoro yagize ati “Banjyanye ku bitaro i Kirehe ndahaba, banjyana CHUK abaganga bari bataraboneka. Mu 2020 bankoreye isuzuma bancisha mu cyuma barambwira ngo imvune wari wagize ubu nta yikirimo, ikintu ukeneye ni massage yo ku rwego rwo hejuru kugira ngo umubiri ushobore kugarura imbaraga. Ni cyo cyizere tugira ko mbonye massage yisumbuyeho ku byo nakorewe ko hari igishoboka.”

Ngabonziza wafashije uyu musore kumuvuza arasaba buri wese kugira icyo yakora kugira ngo avurwe kuko we hari aho bigera ubushobozi bukamubana bucye.

Yagize ati “Byafashe nk’imyaka irindwi yose nsanga ari mu bitaro ubwo naje gushaka inzu hanze y’ivuriro, ivuriro yarimazemo amezi atandatu baduca amafaranga menshi asaga miliyoni, byagezeho ubushobozi burabura.”

“Abonye uburyo yagezwa mu Bitaro by’Umwami Faisal kuko bafite ibyuma n’abaganga b’inzobere bashobora kugira icyo bakora ku burwayi bwe. We nta bushobozi afite nanjye umufasha ntabwo mfite. Ndasaba ko hagira igikorwa akagezwayo n’ahandi yabona ubuvuzi yahagezwa n’ubufasha runaka yahabwa kuko arababaye.”

Ku ruhande rw’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kicukiro, Nsengiyumva Vincent, yavuze ko iki kibazo atari akizi ariko agiye no gukorana n’aho akomoka akabonerwa ubufasha.

Yagize ati “Ntabwo twari tumuzi, umuntu utabasha kujya hanze akaza akaba mu nzu afite uwamuteye inkunga kandi mu Karere ka Kirehe afite icyiciro cy’ubudehe na mituweli arayifite. Turaza kugerageza kuvugana n’abo mu karere kabo kugira ngo turebe niba hari urwego rw’ubuvuzi yahabwa kugira ngo abe yakongera agasubirana ubuzima, birashoboka ko yakira.”

Undi muntu wese ukeneye kumuha ubufasha yabucisha kuri nimero 0786739494.

Tumoro Alphonse umaze imyaka 10 arwaye imvune arifuza ubufasha ngo abashe kubona ubuvuzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .