Kwamamaza

Umusore ucyekwaho kwica nyina i Nyamasheke yatawe muri yombi

Yanditswe kuya 11-08-2016 saa 18:36' na Thamimu Hakizimana


Umusore uvuka mu Kagali ka Shara mu Murenge wa Kagano ho mu karere ka Nyamasheke ucyekwaho kwica nyina witwa Mukandahirwa Thérèse w’imyaka 45 yafatiwe na Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gicumbi nyuma y’iminsi ibiri aburiwe irengero.

Mu ijoro ryo ku itariki 7 Kanama 2016 rishyira kuwa Mbere w’iki cyumweru ni bwo uyu musore afatanyije na murumuna we bishe nyina.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Théobald Kanamugire yatangarije IGIHE ko uyu musore yafashwe ku mugoroba w’ejo ku wa Gatatu tariki ya 10 Kanama 2016 mu Murenge wa Byumba mu karere ka Gicumbi.

Yagize ati “ Yafatiwe i Gicumbi ku bufatanye n’abaturage kuko nibo batanze amakuru.”

Yakomeje avuga ko uyu musore acumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Byumba mu rwego rwo kugira ngo idosiye ye ishyikirizwe ubushinjacyaha.

Yongeyeho ko akurikiranyweho icyaha cy’ubwicamubyeyi , aho kimuhamye yahanishwa igifungo cya burundu nk’uko biteganywa n’ingingo ya 141 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

CIP Théobald Kanamugire yasabye abaturage gutanga amakuru ku gihe mu rwego rwo gukumira ibyaha mbere y’uko biba.

Umusore ucyekwaho kwica nyina yatawe muri yombi

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 30 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved