Kwamamaza

Umusirikare wa Congo wahungiye mu Rwanda yanze gusubira iwabo

Yanditswe kuya 2-08-2016 saa 19:56' na Olivier Mukwaya


Ingabo z’u Rwanda zashyikije Congo abasirikare babiri bayo barimo uwitwa Caporal Mambo Vert na mugenzi we Premier Sergeant, Albert Zagine, gusa umwe muri bo yanze gutaha kubera gutinya kugirirwa nabi.

Mu byumweru bibiri bishize, Premier Sergeant, Albert Zagine yarenze umupaka uhuza u Rwanda na Congo yisanga ageze i Rubavu. Mugenzi we Caporal Mambo yageze i Rubavu tariki ya 26 Kamena 2016 atorotse igisirikare cy’igihugu cye kuko ngo cyamwambuye amafaranga harimo umushahara ndetse n’uduhimbazamusyi.

Yari inshuro ya kabiri afatiwe mu Rwanda agasubizwa mu gihugu cye. Gusa kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Nyakanga yatsembeye abayobozi be yanga gutaha avuga ko atinya kugerayo akagirirwa nabi.

Uyu musirikare yagize ati “Ndi umukomando ndabizi neza nsubiye muri Congo banyica kuko bamfata nk’umugambanyi. Ndi Umunyafurika ndashaka kwigumira mu Rwanda nk’umunyafurika.”

Nyuma yo kwanga gusubira mu gihugu cye, Capt Mambo yurijwe imodoka y’Ingabo z’u Rwanda asubizwa aho yari acumbitse mu gihe hategejwe ko ikibazo cye cyakemuka nyuma y’ibiganiro byihariye.

Mu mezi arindwi ashize ya 2016, abasirikare barindwi ba Congo bamaze kwambuka umupaka baza mu Rwanda nyuma bagasubizwayo.

Iki gikorwa cyo gusubiza aba basirikare iwabo cyayobowe n’ingabo z’ibihugu bigize akarere k’ibiyaga bigari zishinzwe kugenzura imipaka, EJVM.

Muri uku guha FARDC abasirikare bayo, Congo nayo yashyikirije u Rwanda abasivili n’abarobyi yafatiwe mu Kivu. Aba barimo Barajiginywa Jean de Dieu, Gasore Dede na Muhimana Jean Claude bafashwe ku wa 28 Kamena 2016 na Sanzirazose Fabrice wafashwe muri Mata 2016.

Caporal Mambo Vert (ibumoso) yatsembye yanga gusubira mu gihugu cye
Abarobyi b'u Rwanda bafatiwe muri Congo barekuwe
Caporal Mambo yavuze ko asubiye mu gihugu cye yagirirwa nabi
Premier Sergeant, Albert Zagine, n'umumotari bazanye mu Rwanda basubiye iwabo muri Congo. N'igitoki yari afite yagicyuye

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 28 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved