Kwamamaza

Umusirikare w’u Rwanda yarashe uwambaye impuzankano ya Congo arapfa

Yanditswe kuya 17-06-2016 saa 15:41' na IGIHE


Umusirikare wambaye impuzankano ya Congo yarasiwe ku mupaka w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Mudugudu wa Rutagara, Akagali ka Rukoko Umurenge wa Rubavu ahita apfa.

Byabaye ahagana saa mbili z’ijoro kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Kamena 2016.

Umuvugizi w’Agateganyo w’Ingabo z’u Rwanda, Lt.Col.Rene Ngendahimana, yemeje aya makuru.

Mu kiganiro na IGIHE yagize ati “ Byabereye hafi y’umupaka biturutse ku muntu waje asanga umusirikare wacu uri ku burinzi bw’ijoro ahagana saa mbili. Hari mu mwijima, noneho umusirikare aramuhagarika, aramubaza ngo uri inde undi ntiyamusubiza arakomeza aza amusatira ariko akabona yambaye impuzankano ya gisirikare.”

“Abonye akomeje kumusatira nibwo yafashe icyemezo aramurasa mu rwego rwo kwitabara kuko ntabwo yari azi icyo afite mu ntoki yaba grenade cyangwa ikindi ku buryo yashoboraga kuba yamugirira nabi nawe.”

Umusirikare w’u Rwanda warashe yabwiye IGIHE ko ibyo yakoze yitabaraga, kuko ngo yari amaze gusaba uwo wari wambaye impuzankano ya Congo kumanika amaboko, undi akabyanga ahubwo agakomeza kumusatira.

Yagize ati:"Nari Ku burinzi mu masaha y’ijoro mpagaze mu muryango w’indaki mbona umusirikare uje ansatira yambaye imyenda y’ingabo za Congo musaba kumanika amaboko bwa mbere nkomeza kabiri,musaba ubwa gatatu mbona akomeje kunyegera nshyiramo isasu mu mbunda nabwo mbona ntacyo bimubwiye rero kubera nari nabonye ko yambaye imyenda y’ingabo za Kongo nahise mbwira abasirikare bagenzi banjye bari iruhande rwange ko hari umusirikare unsatiriye mfata icyemezo cyo kumurasa ngo nitabare kuko sinari nzi icyimuzanye.”

Lt Col René Ngendahimana,Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda

Mu minsi ishize abarwanyi bo mu mutwe wa FDLR bagiye binjira ku butaka bw’u Rwanda bagateshwa, bagasubirayo. Mu bihe bimwe na bimwe kandi nabwo abasirikare ba Congo bagiye bavogera umupaka w’u Rwanda.

Kuri iyi nshuro, ngo ntawakwemeza niba uwishwe yari umusirikare wa Congo cyangwa yarabarizwaga mu yindi mitwe.

Lt.Col.Rene Ngendahimana yagize ati “ Icyagaragaye ni uko yari yambaye impuzankano ya Congo ariko nta byangombwa yari afite ku buryo wakwemeza ko ijana ku ijana ari umusirikare wa Congo cyangwa se undi muntu wari wambaye impuzankano ya Congo ariko wenda ari mu rwego rw’indi mitwe irwana.”

“EJVM yatangiye iperereza, bagiye no ku ruhande rwa Congo nibo bazamenyekanisha niba ari umusirikare wa Congo cyangwa atari we. Kuri ubu nta muntu wakwemeza ko ari umusirikare wa Congo.”

Ingabo za EJVM zatangiye iperereza
Umurambo w'umusirikare warashwe washyikirijwe ingabo za EJVM

Amafoto:Mukwaya Olivier


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 30 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved