Umushinjacyaha Mukuru yanenze imvugo ‘ibifi binini’ mu gucunga nabi ibya rubanda

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 26 Ukuboza 2017 saa 09:57
Yasuwe :
0 0

Umushinjacyaha Mukuru, Mutangana Jean Bosco, asanga imvugo ‘ibifi binini’ ikwiye kwitonderwa kuko yumvikanisha ko hari abantu badakorwaho kubera imyanya ikomeye barimo kandi atari ko bimeze kuko Itegeko nshinga ry’u Rwanda rifata bose kimwe.

Mu nama yahuje Minisiteri y’Ubutabera n’abashinzwe amasoko ya leta hamwe n’abashinzwe imirimo rusange yabaye kuwa 22 Ukuboza 2017, Umushinjacyaha Mukuru yavuze ku byaha bimunga ubukungu bw’igihugu, anakomoza ku mvugo ‘ibifi binini’ ikunze gukoreshwa kuvugwa hagaragazwa ko hari abakomeye badakurikiranwa mu gucunga nabi ibya rubanda.

Yagize ati “Uko mbyumva mbona nta fi nini nta n’ifi ntoya ihari, itegeko nshinga rivuga ko abantu bose bangana imbere y’amategeko. Iyo abantu bavuga ‘ifi nini’ ni nko kuvuga ngo hari umuntu utari bukurikiranwe kuko akomeye. Imbere y’amategeko nta muntu ukomeye iyo ukoze icyaha urakurikiranwa.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo mfite imibare igaragaza abayobozi bo mu nzego zo hejuru uko bagiye bakurikiranwa ariko ikintu cy’ibifi binini njyewe ndabona ko ari ikintu abantu bakwiriye kuvuga bitondera kuko iyo uvuze ibifi binini ni nko kwerekana ngo hari ba ndakoreka, ariko ngo hari n’abandi b’insina ngufi”.

Umushinjacyaha Mukuru yashimangiye ko kuba abayobozi bo mu nzego z’ibanze aribo bakunze gukurikiranwa ku byaha bimunga ubukungu bw’igihugu, si uko ari bo nsina ngufi.

Ati “Kuba hari ba gitifu benshi bakurikiranwa ugereranyije n’abandi bayobozi bari hejuru, biterwa naho ibimenyetso byagaragaye ntabwo dukurikirana umuntu kubera ko ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa cyangwa ari Umuyobozi mukuru, dukurikirana umuntu kubera ko hari ibikorwa bigize icyaha byamugaragayeho.”

Akomeza avuga ko nta nkiko zateganyirijwe ibifi binini n’izateganyirijwe udufi.

Ati ‘Abantu bose baburanira mu nkiko zifibitiye ububasha, nkumva rero ari ikintu abantu bakwiye kubyikuramo bakumva ko inzego z’ubutabera zifata abantu bose kimwe zikabashyikiriza inkiko zimwe; ntawe ufite uburenganzira bwo kuburanira mu rukiko rwisumbuye kubera ko ari umuyobozi ku rwego runaka. Mwazajya mubwira abantu bakareka kubivuga gutyo kuko bitanga isura y’uko hari abakomeye badakorwaho, rubanda rugufi arirwo rukorwaho, kandi ntabwo ariko bimeze.”

Umushinjacyaha mukuru yagaragaje ko abakurikiranweho kunyereza no gukoresha nabi inkunga igenewe kuzamura imibereho y’abaturage binyuze mu mishinga ya leta nka VUP, Ubudehe, Ubwisungane mu kwivuza, Girinka, Ifumbire, FARG, SACCO n’indi, kuva mu 2014 kugeza mu gihembwe cya mbere cya 2017 hakiriwe amadosiye 173 yakurikiranwemo abantu 329, bakekwaho kunyereza 1 901,398, 614 Frw.

Umushinjacyaha Mukuru, Mutangana Jean Bosco

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza