Umushinjacyaha Mukuru yagaragaje ingorane ziri mu gufata ibifi binini birya ruswa

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 6 Ukuboza 2017 saa 03:48
Yasuwe :
0 0

Umushinjacyaha Mukuru , Mutangana Jean Bosco, yagaragaje ko gufata abantu bakomeye bakekwaho ibyaha bifitanye isano na ruswa bikigoranye ahanini hashingiwe ku ngufu bakoresha bahisha ibyo bakoze ndetse n’ibyuho bikiri mu mategeko ayihana.

Mutangana akimara gushyirwa ku mwanya w’Umushinjacyaha mukuru muri Gashyantare uyu mwaka, yatangaje ko mu bibazo agiye guhangana na byo harimo ruswa no kurigisa umutungo wa leta bikorwa ahanini n’abakomeye bakunze kwitwa ‘Ibifi binini’.

Kuri uyu wa Kabiri mu nama rusange y’Ihuriro Nyafurika ry’abagize Inteko zishinga Amategeko baharanira kurwanya ruswa, Ishami ry’u Rwanda (APNAC-RWANDA) , Mutangana yavuze ko gufata ibyo bifi binini bikirimo imbogamizi.

Ibifi binini birya ruswa mu buryo bwateguwe neza

Mutangana yavuze ko abantu bakomeye barya ruswa cyangwa bakanyereza umutungo babikora mu buryo buteguye neza ku buryo kubafata bigoye.

Yagize ati “Biba biteguye neza kandi mu buryo buhishe. Niyo mpamvu mu mbogamizi dufite iya mbere ari ukugenza icyo cyaha. Gutanga amakuru biragoye cyane kuko ba bantu bagombye gutanga amakuru ya nyayo muri ubwo buryo nibo baba bari gukorwaho iperereza, nibo baba batari bubitange. Urakora iperereza kuri Minisitiri cyangwa umunyapolitiki runaka cyangwa se umuntu ukomeye mu gihugu kuri ruswa, afite urutonde rw’abantu ayobora hasi yamaze kwifatira, ugasaba umushinjacyaha ngo uzashake ibimenyetso, akenshi n’amafaranga yarayohereje hanze.”

Yakomeje avuga ko n’iyo abo bayobozi bohererejwe amafaranga ya ruswa, ngo bifashisha ikoranabuhanga ridashobora gutuma ubatahura ku buryo bworoshye.

Ati “Amafaranaga bayohereza hanze akajya muri konti zo mu Busuwisi cyangwa bakamuha kuri Mobile Money cyangwa Western Union, ayo uzayabona gute? Niwohereza kuri Mobile money umugore wanjye cyangwa Western Union akayafata akayanshyikiriza ntuzabona umwirondoro wanjye .”

Kubera kubura ibimenyetso, umushinjcyaha usanga ajya mu rukiko nta ngingo zikomeye afite, rimwe na rimwe bikaba byanatuma ukekwaho ibyaha arekurwa.

Yagize ati “Umushinjacyaha ajya mu rukiko gusaba gufungwa by’agateganyo afite intwaro zoroheje adafite zimwe ziremereye. Ni ukuvuga ngo itegeko rigomba korohereza ishyirwa mu bikorwa ryayo kugira ngo impamvu zitangwa n’abashinjacyaha mu rukiko zibe zifite ibizirengera. Niyo mpamvu akenshi mubona Komite ishinzwe umutungo wa leta iba itubaza ngo ‘ariko ibi kuki mutabikora?”

Kuva muri Kamena 2016 kugeza muri Kamena 2017, Ubushinjacyaha bwakiriye amadosiye 113 ajyanye no kunyereza umutungo wa Leta. Amafaranga yanyerejwe ni miliyari imwe na miliyoni 11 z’amanyarwanda kuri icyo cyaha gusa, mu gihe ayanyerejwe ku byaha byose bifitanye isano na ruswa muri uwo mwaka ari miliyari enye na miliyoni 577.

Mutangana yavuze ko no mu mategeko ahana icyaha cya ruswa hakirimo ibyuho bituma abayirya n’abakora ibisa na yo bakomeza kwidegembya.

Yavuze ko nko mu bindi bihugu icyaha cya aruswa kidasaza ku buryo n’iyo wamara imyaka 20 ushobora kugikurikiranwaho.

Ati “Mu bindi bihugu umuntu aba yarabaye umuyobozi w’ikigo runaka akaba yaranahavuye afite izindi nshingano, nyuma y’imyaka 20 bakamukurikirana ku cyaha cya ruswa yakoze akiri muri uwo mwanya. Ruswa ni icyaha gikorerwa abariho uyu munsi n’abana tuzabyara cyangwa abuzukuru bacu … Imihanda niba itarubatswe uyu munsi imodoka zabo bazazitwarira hehe? Amavuriro naba atarashyizweho bazivuriza hehe? Tuzasiga igihugu kijegera nitudafata ingamba uyu munsi.”

Depite Nyirahirwa Veneranda yavuze ko gufata ibifi binini bidakwiye gukomeza kuba umugani kandi ari byo bihombya Leta akayabo.

Yagize ati “ Nibajije ngo ariko byabaye ibya wa mugani wa bya bifi binini bitajya bibasha gufatwa? Umuvunyi ucyuye igihe yigeze kuvuga ko agiye guhangana n’ibyo bifi. Ahari ni muri rya banga rikiriho ko bitamenyekana ariko ntabwo twamenye ibyabashije gufatwa kuko usanga uyu munsi hakivugwa ya ruswa y’igihumbi umupolisi yahawe ku muhanda n’ibindi bintu nk’ibyo byo mu nzego z’ibanze, ugasanga ibifi binini bidafatwa kandi ari byo bihombya Leta akayabo.”

Ibyaha bifitanye isano na ruswa byakurikiranywe mu mwaka wa 2014 byari 363, mu mwaka wa 2016 hakurikiranywe 243 na ho kugeza mu Ugushyingo uyu mwaka byari bimaze kuba 411.

Umushinjacyaha Mukuru , Mutangana Jean Bosco

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza