Umushinga wo guhanga ikiyaga mu Mujyi wa Kigali ugeze he?

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 6 Gicurasi 2018 saa 11:33
Yasuwe :
0 0

Mu myubakire igezweho y’Umujyi wa Kigali, ibikorwa remezo bigenewe gufasha abantu kugenda n’amaguru, kuruhuka no kwidagadura, byahawe umwanya bikwiye nubwo bigaragara ko kugira ngo byubakwe, hari ibindi byinshi bigomba kubibimburira.

Harimo nk’ikiyaga bamwe bategerezanyije amatsiko kizaba kiri mu gishanga cya Gikondo, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bushimangira ko buri kwimura abaturage kugira ngo umwanya cyagenewe uboneke, maze cyiyongere ku bindi byiza bitatse Umurwa Mukuru w’u Rwanda.

Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Iterambere ry’Umujyi, Dr Nkurunziza Alphonse, yavuze ko ubu inyigo z’icyo kiyaga zarangiye, imbogamizi igasigara ku baturage batuye aho kigomba kubakwa kimwe n’inganda zahakoreraga, ariko zo zigeze kure zimurirwa mu cyanya zahariwe kizwi nka Kigali Special Economic Zone.

Yabwiye RBA ko nyuma yo kwimuka kw’inganda ku bufatanye bw’Umujyi wa Kigali na Minisiteri ifite inganda mu nshingano, ubu hari kwimurwa abaturage.

Ati “Ahantu inzu zimwe zavuye twatangiye kuhatera ubusitani, hari gahunda ihamye yo kuvana inzu zose mu bishanga, kugira ngo dushobore kuvanamo abantu bose batuye hariya noneho hatangire gukorwa ahantu aya mazi (azahurira), ku buryo twakora ikiyaga kugira ngo mu kubaka umujyi mwiza, abantu babone ubuhumekero, babone n’imibereho myiza bigendanye.”

“Abantu bamwe bamaze kuvamo, abataravamo turindiriye ko tubabarira bitewe n’uko bafite ibyangombwa byaho, ariko ni gahunda ikomeje, nibamara kuvamo n’igishushanyo turimo kurwana nacyo, kugira ngo tubone ukuntu hariya hantu, hashobora kubona aho abantu bagendera, aho abantu bicara n’aho abantu begereye ikiyaga nacyo kigakorwa.”

Yashimangiye ko ubu inyigo ikiri gutunganywa neza, harebwa uburyo muri kiriya gishanga hagomba kujya ikiyaga cyiza, gishobora gutuma abantu babona ahantu ho kuruhukira.

Kigali ‘Car Free Zone’ iratangira gutunganywa vuba

Dr Nkurunziza yavuze ko mu buryo bwo kubaka Umujyi wa Kigali ufite ahantu heza abaturage bashobora kuruhukira, agace kazwi nka Car Free Zone nako kagiye gutunganywa kagahabwa ahantu ugenda ukicara, ugasoma niba ari nk’igitabo cyangwa se ari ibyo kurya byoroheje.

Yakomeje agira ati “Ubu hagiye gutangira kubakwa, inyigo zararangiye ubu tugeze mu cyiciro cyo kubaka ndetse mu matariki 15 y’uku kwezi turaba twatangiye ibikorwa byo kubaka kiriya gice. Ni ahantu tuzakora mu buryo bwiza, buhambaye, buzaba intangarugero. ”

“Nko kureba uko abantu baza bakicara, bakaruhuka, ushaka gusoma igitabo cye akagisoma, ariko n’ahandi ku gishushanyo mbonera hari ubundi busitani butandukanye bwinshi bugomba kuboneka, hashingwe intebe, hakorwe ibintu byiza, habe aho abantu baruhukira hari n’ibyangombwa byose bibigenewe. ”

Ku bindi bice by’umujyi bizatunganywamo ubusitani, harimo igishanga cya Nyandungu kizubakwamo ubusitani bunini cyane n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibidukikije (REMA), ubu hakaba hagiye kujyamo inzobere zigamije kuhagira ahantu abantu benshi bashobora kujya kuharuhukira, baba abitemberera n’abashaka kwicara.

Nkurunziza yavuze ko hari n’indi mishinga myinshi iri gukorwaho, ndetse abashoramari bakangurirwa kuyigiramo uruhare.

Umujyi wa Kigali uri muri gahunda zo kwimura abaturage batuye ahari iki kiyaga
Ifoto igaragaza Ikiyaga cyahanzwe mu Bugereki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza