Umushinga wa miliyari 41.5Frw ugiye gufasha mu kurwanya malaria n’imfu z’ababyeyi

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 2 Ukwakira 2018 saa 07:30
Yasuwe :
0 0

Leta Zunze Ubumwe za Amerika binyuze mu kigega cyayo gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga, USAID, zigiye gukoresha miliyari 41.5Frw azanyuzwa mu mushinga wa ‘Ingobyi’ agafasha Minisiteri y’Ubuzima mu rugamba rwo kurwanya malaria no kugabanya imfu z’ababyeyi n’abana.

Ibikorwa by’umushinga ‘Ingobyi’ byatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa 01 Ukwakira 2018. Uteganya kuzajya ukorera mu turere 20 tw’u Rwanda.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba yavuze ko uyu mushinga uzafasha mu gutanga amahugurwa ku bakozi mu mavuriro hakoreshejwe uburyo bw’iyakure, no gushyira imbaraga mu gusuzuma abagore batwite. Harimo na gahunda yo kuboneza urubyaro no kurwanya maralia.

Yakomeje agira ati “Cyane cyane intego dufite ni ukugabanya imfu z’abana n’ababyeyi dukora kuri gahunda zose zishobora kutugeza aho ngaho. Ni ukuvuga kuboneza urubyaro, kwigisha urubyiruko rwacu no kuruha serivisi nziza.”

“Gusuzuma abagore igihe batwite, gusuzuma abana igihe bakiri bato, no kwigisha, kuko tuzashyira imbaraga mu bukangurambaga, isuku, kugabanya ikibazo cy’imirire mibi, ibyo byose nibyo bizatuma tugera ku ntego, uyu mushinga nicyo ugamije.”

Dr. Gashumba yagarutse ku mushinga wa MCSP wasoje imirimo y’imyaka itanu umaze ukorera mu Rwanda avuga ko wafashije leta muri gahunda zitandukanye.

Umushinga MCSP (Maternal and Child Survival program MCSP), wakoreraga mu turere 10, ibikorwa bifite intego yo kubungabunga ubuzima bw’umwana n’umubyeyi, guhagarika no gukuraho burundu imfu z’abana n’ababyeyi zishobora kwirindwa.

Uyu mushinga kandi wafashije mu gusiramura abagabo, wafashije urubyiruko mu buzima bw’imyororokere, kubahiriza ihame ry’uburinganire n’ibindi.

Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Peter H. Vrooman, yavuze ko igihugu cye kizakomeza gukorana bya hafi na guverinoma y’u Rwanda mu kugera ku ntego zitandukanye binyuze mu kurwanya malaria, kugabanya no kurwanya indwara zitandura no kugabanya imfu z’abana n’ababyeyi.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba yavuze ko uyu mushinga uzafasha mu gutanga amahugurwa ku bakozi mu mavuriro hakoreshejwe uburyo bw’iyakure
Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda Peter H Vrooman yagaragaje ko igihugu cye kitazahwema gufatanya n'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza